ILPD yahuguye abarimu b'Ishuri Ribanza rya Mushirarungu ku myigire n'imyigishirize – #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuyobozi w'ishami ry'isomero muri ILPD, Rwabukwisi Justin, yahuguye abarimu ku micungire y'ibitabo. Yavuze ko aya mahugurwa yateguwe hagamijwe gufasha abarimu kumenya uburyo bwo kwigishiriza mu bitabo, kubifata neza no gufasha umunyeshuri gutsinda neza.

Yagize ati 'Amahugurwa twatanze ni igikorwa kiri mu mushinga mugari wo gufasha kuzamura ireme ry'uburezi mu ishuri ribanza rya Mushirarungu.'

Yakomeje ati 'Twe nka ILPD twateguye amahugurwa hagamijwe gufasha abarimu kumenya uburyo bwo kuzamura umunyeshuri maze mwarimu akamufasha kumenya intege nke ze ndetse twanaberetse uburyo bwo gufata neza ibitabo bisanzwe byifashishwa ku barimu n'abanyeshuri.'

Sentama Ezekiel avuga ko ILPD isanzwe ibafasha mu myigishirize kuko yagize uruhare mu guha abarimu n'abanyeshuri ibitabo kandi byafashije ishuri ribanza rya Mushirarungu.

Uyu mwarimu yagaragaje ko abanyeshuri babo batsinze birushijeho, ashima ko hejuru y'ibyo hongereweho kubahugura ku bijyanye n'imyigire n'imyigishirize.

Yagize ati “Muri aya mahugurwa tweretswe uko twafasha umwana ufite intege nke mu mitsindire, twerekwa uko twamufasha na we akaba yatsinda neza.'

Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Mushirarungu, Rutagarama Adrien, avuga ko ibyo bahuguwe bigiye kubafasha gufasha abanyeshuri gukomeza gutsinda neza.

Yagize ati “By'umwihariko umwarimu byamufashije kongera kwiyibutsa uburyo yanoza akazi ke ko kwigisha maze umunyeshuri na we akabyungukiramo abasha gutsinda amasomo.”

Rutagarama yongeraho ko kuva ILPD yatangira gukorana n'iri shuri, imitsindire yazamutse iva kuri 77,5%, igera kuri 97,6% uyu mwaka.

Umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu karere ka Nyanza, Mushimiyimana Edouard, avuga ko ari amahirwe kuba abarimu bitabiriye aya mahugurwa, bityo ko bakwiye guhugura n'abataritabiriye.

Yagize ati “Mwagize amahirwe, bityo muyabyaze umusaruro, bifashe kwigisha neza, bitume abana bacengera amasomo biga, bitume banayatsinda neza.'

ILPD imaze guha iri shuri ibitabo 414 by'amasomo abazwa mu bizamini bya leta, imfashanyigisho zifashishwa mu masomo anyuranye n'ibikoresho bya siporo birimo imipira n'ibindi.

Aba barimu bahuguwe ku buryo bakwigisha neza kurushaho, abanyeshuri bakitwara neza

Abarimu bo muri Mushirarungu basuye isomero ryo muri ILPD

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Nyanza ashimira umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mushirarungu

ILPD yashyikirije abarimu bitabiriye amahugurwa icyemezo cy’ishimwe

Abarimu bitabiriye aya mahugurwa basabwe gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungutse


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yahuguye-abarimu-b-ishuri-ribanza-rya-mushirarungu-ku-myigire-n

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *