Rwamagana: HelpAid Global Action yafashije abana bo mu ngo mbonezamikurire – #rwanda #RwOT

Written by

in

Abakorerabushake ba HGA barihiye ubwisungane mu kwivuza abaturage 60 batabonye ubushobozi bwo kwiyishyurira.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Munyiginya bwashimiye HGA ku bufasha yatanze, cyane ko atari ubwa mbere itanze ubufasha muri uyu murenge dore ko nk'umwaka ushize abaturage batishoboye barenga 100 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza n'uyu muryango.

Abagize uyu muryango bagize ibihe by'ubusabane, basangira n'abana, ababyeyi ndetse n'abarezi. Hatanzwe kandi ibikoresho birimo ibitabo, ibikinisho, imyambaro, ibikoresho by'isuku, ibiribwa ndetse ibindi bizafasha aba abana mu masomo yabo.

Dr. Uwitonze Jean Sauveur, Umuyobozi mukuru wa HGA, yashimiye abakorerabushake bo muri uyu muryango ku bwitange, umurava ndetse n'umutima w'urukundo bagaragaza.

Yashimiye n'ababyeyi bita kuri aba bana bo muri aya marerero, abibutsa ko batanga inkunga ikomeye igihugu.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n'umuhanzi Joshua Ishimwe uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu njyana ya gakondo, ataramana n'aba abana n'ababyeyi ndetse anabaririmbira indirimbo 'Sinogenda Ntashimye'.

HGA yahaye abana ibitabo, ibikinisho, imyambaro, ibikoresho by'isuku n’ibiribwa

Uyu muryango wanishyuriye abaturage 60 ubwisungane mu kwivuza

HGA yashimiwe uruhare ikomeje kugira mu mibereho y’abatuye mu Murenge wa Munyiginya

Umuhanzi Joshua Ishimwe yitabiriye iki gikorwa


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-helpaid-global-action-yafashije-abana-bo-mu-ngo-mbonezamikurire

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *