Ibi Ministiri yabitangaje ubwo yatangaga ibisobanuro kuri Komisiyo y'Ubukungu n'Imari muri Sena mu rwego rwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kugeza amashanyarazi ku baturage.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yabajije impamvu hakomeje kugaragara ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi mu bice byinshi by'igihugu aho amara igihe kinini ataragaruka, ndetse ko biteza ibihombo abaturage bikanabangamira intego za Leta zo kugeza amashanyarazi ahahije mu baturage.
Minisitiri Murwanashyaka yasobanuye ko ibi bibazo by'ibura ry'amashanyarazi biterwa n'ibikorwa byo gutunganya imiyoboro y'amashanyarazi iba yagize ikibazo ndetse no gusimbuza ibikoresho byo mu mashanyarazi nka za 'transfomateur' n'ibindi.
Yavuze ko ibi bituma abaturage bafatira kuri iyo miyoboro bakurirwaho amashanyarazi kugira ngo ibyo bikorwa byo gusana no gusimbuza ibikorwaremezo birangire.
Minisiteri Murwanashyaka yemeje ko umuriro w'amashanyarizi mu Rwanda usigaye ari muke bitewe n'ubwiyongere bw'abawukoresha baba abaturage, inganda n'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Yagize ati “Ntabwo turihaza mu bijyanye n'amashanyarazi kuko ayo dufite ubu bigaragara ko ari muke. Birashoboka ko umuriro hari aho uzajya ubura bitewe n'izo mpamvu tugiye kujya tumenyesha abazangirwaho ingaruka mbere ho iminsi itatu kugira ngo bitegure banirinde ibihombo”.
Minisitiri Murwanashyaka yasobanuye ko n'ubwo bimeze gutyo Leta iticaye ahubwo hari ingamba ndetse n'imishinga itandukanye igamije kongera ingano y'amashanyarazi mu Rwanda.
Binyuze mu bufatanye n'abikorera hari imishinga y'amashanyarazi aturutse ku mirasire y'izuba izatanga megawatt 500, iya gaz methane yo mu Kivu izatanga megawatt 300, Nyiramugengeri ndetse n'umushinga Leta ifite wo kubaka uruganda rwa nucleaire byose bigamije kongera ingano y'ingufu z'amashanyarazi.
Hari kandi n'ingomero z'amashanyarazi nk'urwa Nyabarongo ll aho avuga ko mu Ukwakira 2027 ruzatangira gukora kuko ubu rugeze kuri 70%.
Yemeza ko muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) u Rwanda ruzaba rwihagije mu ngufu z'amashanyarazi ndetse agera ku 100% by'abaturage bose muri 2029.
Ibura rya konteri n'ibiciro byiyongereye
Abagize iyi Komisiyo babajije REG impamvu hari abaturage bashaka konteri nshyashya cyangwa abashaka gusimbuza izo bafite ariko bigasaba igihe kirekire kugira ngo zibagereho.
Senateri Mureshyankwano yagaragaje ko hari aho abaturage basaba bimwe mu bikoresho birimo nka konteri bigatinda bityo bikabangamira imikorere yabo.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng.Maximillien Byilingiro yasobanuye ko kuri ubu hari amavugurura aho ibikoresho by'amashanyarazi abaturage bakenera bizajya bitumizwa hanze ari byinshi mbere y'uko abaturage babisaba.
Yagaragaje ko mbere babanzaga bakamenya umubare w'ababikeneye n'ingano y'ibyo bakeneye maze bakabona kubitumiza, ari byo byatumaga habaho gutegereza.
Yagize ati ” Turi no gushakisha abashoramari bashobora kuzajya bateranyiriza bimwe muri ibyo bikoresho mu Rwanda. Ibi bizatuma gutegereza kugabanuka ndetse n'ikiguzi cyabyo gishobora kugabanyuka.'
Yongeyeho ko hari gutegurwa kubaka ikoranabuhanga rizatuma abaturage bakeneye bimwe mu bikoresho bamenyesha amakuru mu buryo bworoshye bitume REG imenya umubare wa nyawo w'ibikenewe.
Perezida wa Komosiyo y'Ubukungu n'Imari muri Sena, Senateri Fulgence Nsengiyumva na we yabajije impamvu ibiciro by'amashanyarazi byiyongera, ndetse niba byongerwa habanje kureba uko ubukungu bw'abaturage buhagaze.
Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko ibiciro bijya gushyirwaho habanje kugenzurwa ko ibiciro bivuguruye bitazagora umuturage, avuga ko habaho gukorana n'izindi nzego zirimo RURA mu kugena ibiciro.



Leave a Reply