Ibi Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yabivugiye mu birori byateguwe mu rwego rwo gushyigikira Louise Mushikiwabo, byabereye i New York muri Amerika ku wa 21 Nzeri 2026.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko nk'abafatanyabikorwa bahuriye ku cyerekezo kimwe cyo guteza imbere Igifaransa n'ejo hazaza h'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa.
Yibukije ko hashize imyaka umunani u Rwanda rutanze kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, kuko rwizeye ko afite ubunararibonye, icyerekezo n'ubushobozi bwo guteza imbere uyu muryango.
Dr Nsengiyumva yavuze ko nyuma y'imyaka umunani, ibikorwa bya Mushikiwabo bigaragaza impinduka yakoze muri OIF, by'umwihariko guhindura imikorere yawo ndetse ugashyira mu bikorwa ivugurura mu nzego z'imiyoborere, imiyoborere n'ubukungu.
Ati 'Ibikorwa bye byibanze cyane ku nzego Umuryango wacu ushobora gutangiramo umusanzu ufatika ku banyamuryango bawo, zirimo urubyiruko, kongerera ubushobozi abagore, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu ndetse n'umuco.'
'Yagize kandi uruhare mu gukomeza urwego rwa politiki rwa Francophonie, ndetse no kongerera ubushobozi uyu muryango kugira ngo ukomeze kuba urubuga rw'ibiganiro, ubufatanye n'ubwumvikane mu gihe Isi igenda irushaho guhura n'ibibazo byinshi.'
Dr Nsengiyumva yavuze ko ibyo OIF yagezeho mu myaka umunani ishize bikwiye gukomeza kubakwa no gutezwa imbere, ari na yo mpamvu u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo kugira ngo yongere ayobore uyu muryango muri manda ya gatatu.
Ati 'Twizeye ko Louise Mushikiwabo afite ubunararibonye, ubumenyi ku mikorere y'Umuryango ndetse n'imbaraga zikenewe kugira ngo akomeze guteza imbere Francophonie, ikorera inyungu z'abanyamuryango bayo bose.'
Yasabye ibihugu byose gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo, anabasaba kuzitabira inama izabera muri Cambodia mu Ugushyingo izanaberamo amatora y'Umunyamabanga Mukuru wa OIF.




Leave a Reply