Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva azahagararira Perezida Kagame mu Nteko Rusange ya Loni – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni icyemezo cyatangajwe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa Mbere.

Biteganyijwe ko Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva azageza ijambo ku bitabiriye iyi Nteko Rusange ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, aho azagaragaza ibitekerezo n'ibyihutirwa ku ruhande rw'u Rwanda ku bibazo by'ingenzi bireba Isi n'Akarere.

Mu gihe cy'Inteko Rusange ya 81 ya Loni, Minisitiri w'Intebe azanitabira inama zo ku rwego rwo hejuru, ibiganiro bishamikiye kuri iyi nama ndetse n'ibiganiro hagati y'ibihugu azagirana n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Ibi bikorwa bizaha u Rwanda umwanya wo kungurana ibitekerezo n'ibindi bihugu ndetse n'imiryango mpuzamahanga ku ngingo z'inyungu zihuriweho.

Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye ni imwe mu nama zikomeye mpuzamahanga zihuza ibihugu bigize Loni, aho biganira ku bibazo bireba Isi birimo amahoro n'umutekano, iterambere rirambye n'izindi ngingo mpuzamahanga.

Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva azahagararira Perezida Kagame mu Nteko Rusange ya Loni


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-nsengiyumva-azahagararira-perezida-kagame-mu-nteko-rusange

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *