Pharo Ventures Studio yatangije gahunda yo gushaka abafite imishinga izana ibisubizo mu buhinzi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi gahunda yitwa 'Founder Residency' ni amahugurwa amara ibyumweru bitanu agamije kumenya, guhuza no gutegura ba rwiyemezamirimo bazatangiza imishinga mishya izashyigikirwa n'iki kigo.

Gusaba kwitabira iyi gahunda byatangiye kandi bizasozwa ku wa 11 Ukwakira 2026.

Pharo Venture Studio yatangaje ko izakira abantu bari hagati ya 10 na 15, bakazahabwa umwanya wo gusura ibikorwa by'ubuhinzi no gusobanukirwa ibibazo birimo, gukorana n'impuguke ndetse no kugerageza ibitekerezo by'imishinga.

Nyuma y'iyi gahunda, hazatoranywa abafite imishinga hagati ya bane na batandatu bazakomeza kubaka ibikorwa bibiri cyangwa bitatu byibanda ku gukemura ibibazo biri mu buhinzi bw'u Rwanda.

Iki kigo kivuga ko cyashyizweho mu rwego rwo gufasha kuziba icyuho kiri mu buhinzi, urwego rutunze igice kinini cy'abakozi mu Rwanda.

Nk'uko cyabitangaje, ubuhinzi bukoresha 43,7% by'abakozi bo mu gihugu, ariko bukagira uruhare rwa 20,3% muri musaruro mbumbe, mu gihe igice kinini cy'umusaruro gipfa ubusa bitewe n'uburyo gusarura bikorwa nabi.

Umuyobozi wa Pharo Venture Studio Builder, Ashimwe Christine, yavuze ko intego y'iki kigo atari ugutanga inama gusa, ahubwo ari ugufatanya n'abafite imishinga kuva ku gitekerezo cya mbere kugeza ku ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

Yagize ati 'Twemera imbaraga z'imishinga y'ibanze ishobora kugaragara nk'idafite agaciro, ariko iyo ikemura ibibazo byirengagijwe bishobora kuzana impinduka zikomeye. Umutima w'iki kigo ni ugushaka abantu bafite ubushake bwo kubaka no kubaha ubufasha bwo guhindura ibibazo by'ubuhinzi mo imishinga ibwongerera agaciro mu buryo burambye.”

Abazatoranywa muri iyi gahunda bashobora kubona inkunga igera kuri 150.000 by'Amadolari ya Amerika izashyirwa mu mishinga yabo, mu gihe bazaba bakomeje gukorana na Pharo Venture Studio.

Bazahabwa kandi aho gukorera i Kigali, ubufasha mu bijyanye n'imari, amategeko, kwamamaza, ubushakashatsi n'ubuyobozi bw'imishinga.

Pharo Venture Studio isaba abazitabira iyi gahunda kuba bafite ubumenyi cyangwa ubunararibonye mu buhinzi no kuba ari Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bafite uburenganzira bwo gutura no gukorera mu Rwanda.

Abazatoranywa bazamara ibyumweru bitanu biga kandi bagerageza ibitekerezo byabo, mbere y'uko itsinda ry'abasuzuma rihitamo abazakomereza mu kindi cyiciro cy'imishinga izashyirwa mu bikorwa.

Pharo Venture Studio yasobanuye ko idatera inkunga ibitekerezo gusa, ahubwo ko ikorana n'abashinze imishinga mu kumenya amahirwe ari ku isoko, kugerageza ibisubizo no kubaka ibigo bishya mu rwego rw'ubuhinzi.

Ikigo Pharo Venture Studio gifite intego yo gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pharo-ventures-studio-yatangije-gahunda-yo-gushaka-inzobere-mu-mishinga-y

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *