Rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira Sabah FK muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickeles yavuze ko impamvu amaze iminsi akoresha ikinyarwanda ku mbuga nkoranyambaga ari ukugira ngo n’Abanyarwanda bamenye ibyo aba yavuze.
Uyu ni rutahizamu wavukiye hanze y’u Rwanda ku babyeyi b’Abanyarwanda, gusa ntabwo azi Ikinyarwanda ahubwo akoresha icyongereza ni nacyo avuga.
Mu minsi itambutse nibwo yatunguye abantu ku mafoto n’amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, bikajya biherekezwa n’amagambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza ariko akanabisobanura mu kinyarwanda.
Ubwo yari ageze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’Igihugu Amavubi, yavuze ko impamvu yabyo ari uko yashakaga ko buri wese yumva ibyo yanditse.
Ati “Kubera ko nshaka gutanga ibyiza ku gihugu, ni nayo mpamvu nshaka ko buri wese yumva icyo nanditse. Si abantu bakoresha icyongereza gusa banyumva ni yo mpamvu nakoreshaga ikinyarwanda.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026 ni bwo Joy-Lance Mickeles yageze mu Rwanda aho aje gufatanya na bagenzi kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 u Rwanda ruzakinamo na Liberia ndetse na Cape Verde muri uku kwezi.
Source : http://isimbi.rw/joy-lance-mickeles-yavuze-impamvu-amaze-iminsi-akoresha-ikinyarwanda.html
Leave a Reply