Ikipe y’Igihugu ya Liberia 'Lone Stars’ itozwa na Adil Erradi Mohamed wahoze atoza APR FC, yageze mu Rwanda mu rwego rwo gukina n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Mu ijoro ryo Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, ni bwo iyi kipe yageze mu Rwanda aho yazanye abakinnyi bakina muri shampiyona ya Liberia n’abakina hanze ya Liberia barimo umunyezamu Amos Wesseh, myugariro Jamal Arago, Edward Ledlum na Prince Martor bakina ku ruhande, rutahizamu Ayouba Kosiah na myugariro Sebastin Teclar.
Aba bageze mu Rwanda bahasanga rutahizamu wa Al Hilal SC yo muri Sudani ikina shampiyona y’u Rwanda, Emmanuel Flomo.
Iyi kipe ikaba yagiye gucumbika muri M Hotel, ikaba iri kumwe n’umutoza wayo, Adil Erradi Mohamed wahoze atoza APR FC kuva 2019-2022.
Liberia izakina n’u Rwanda kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, Saa 18:00.
Leave a Reply