Reka kunywa icyuma, ahubwo terura icyuma — Minisitiri Mukazayire – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Mukazayire yagize ati 'Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma!'.

Ubu butumwa Minisitiri Mukazayire yashyize kuri X yabukurikije amashusho amugaragaza ari muri gym akora imyitozo yo guterura ibyuma biremereye.

Yakomeje avuga ko gukora siporo bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kongera ubushobozi bwo gutekereza neza.

Ati 'Ubaka umubiri n'ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo.'

Minisitiri Mukazayire yanashishikarije urubyiruko kugira intego yo gutera intambwe mu byo rukora byose, agaragaza ko siporo ari igikoresho gikomeye mu kwiyubaka no kugera ku ntego.

Yavuze ko na we akora siporo ndetse agaragaza urugero rw'iterambere yagize mu myitozo ngororamubiri, aho yavuze ko yavuye ku guterura ibilo 12 akagera ku bilo 14.

Ubu butumwa yabutanze mu gihe u Rwanda rukomeje gushishikariza abaturage, cyane cyane urubyiruko, kugira umuco wo gukora siporo no kwirinda ibintu bishobora kubangamira ubuzima bwabo.

Waramutse Rwanda cyane cyane urubyiruko!
Ubutumwa bw’umunsi: Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma!
Ubaka umubiri n’ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo!

Gira intego yo gutera intambwe irushijeho mubyo ukora byose💪🏾… pic.twitter.com/D4mwdWvXeA

— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) September 18, 2026

Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko nawe akora siporo yo guterura ibyuma biremereye


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reka-kunywa-icyuma-ahubwo-terura-icyuma-minisitiri-mukazayire

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *