Umwarimu yigiraga umutetsi: Abandi 46 bakekwaho gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta bafunzwe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko hamaze gutabwa muri yombi abandi 46 ndetse dosiye zabo zagejejwe mu Bushinjacyaha.

Ati 'Nyuma yo guta muri yombi 81 ba mbere ubu bari mu butabera, hafashwe abandi 46 na bo dosiye zabo twamaze kuzohereza mu Bushinjacyaha. Icyo twakwibutsa abantu ni uko iperereza rigikomeje no mu tundi Turere.'

Abandi bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ni 46 barimo umwe wo mu Karere ka Kirehe, 11 bo mu Karere ka Kayonza na batandatu bo mu Karere ka Rwamagana.

Barimo kandi 16 bo mu Karere ka Nyabihu, babiri bo mu Karere ka Musanze, batatu bo mu Karere ka Gicumbi, bane bo mu Karere ka Nyamagabe na batatu bo mu Karere ka Huye.

Dr. Murangira yavuze ko abafashwe bo mu Turere twa Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Nyabihu, Musanze, Nyamagabe na Huye, dosiye zabo zoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 14 Nzeri 2026.

Naho abo mu Karere ka Gicumbi bo dosiye yabo yohererezwa Ubushinjacyaha ku wa 15 Nzeri 2026.

Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko hari bamwe mu barimu bigisha mu wa gatandatu w'amashuri abanza, bihinduye abatetsi kugirango babashe kugera ahakorerwa ikizamini cya Leta.

Hari umwe winjiranaga ibyo guteka hanyuma umwe mu bagenzuraga ahaberaga ikizamini akakimushyira mu gikoni akagikora barangiza bakajya gukopeza abana.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha ububasha umuntu ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite, iki cyaha kikaba kiri mu byiciro by'ibyaha bya ruswa.

Ukekwaho kugikora aramutse agihamijwe n'inkiko, ahanishwa ingingo ya 15 y'Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, igihano kikaba igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi n'icumi, hakiyongeraho ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 Frw.

N'icyaha cyo kumena ibanga ry'akazi, giteganywa n'ingingo ya 150 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ugihamijwe n'inkiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka ibiri.

Dr. Murangira yashimiye abantu bose bakomeje gutanga amakuru kugira ngo abagize uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta bakurikiranwe.

46 bafashwe biyongereye kuri 81 bari baratawe muri yombi bose hamwe bakaba 127


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwarimu-yigiraga-umutetsi-abandi-46-bakekwaho-gukopeza-abanyeshuri-ibizamini

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *