Mu mukino wari uryoheye ijisho, APR FC yatsinze Marine FC ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda BK Pro League 2026-27.
Wari umukino wa mbere APR FC yakinaga kuva Shampiyona ya 2026-27 yatangira aho imikino ibiri ya mbere ya Shampiyona itayikinnye kuko yari mu mikino Nyafurika.
Yari yakiriye Marine FC irimo abakinnyi nka Ishimwe Pierre na Niyibizi Ramadhan bayikiniraga umwaka ushize w’imikino.
Ni umukino watangiye wihuta cyane umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi aho ku munota wa 3 APR FC iba yafunguye amazamu ku mupira William Togui Mel yacomekeye Memel Dao ariko ateye ukubita igiti cy’izamu.
Marine FC nayo yahushije amahirwe akomeye ku munota wa 10 nyuma yo guhererekanya neza maze Niyibizi Ramadhan ahindura umupira mwiza ariko Ntirushwa Aime ateye mu izamu ujya hanze yaryo.
Marine wabonaga ikina neza yaje gufungura amazamu ku munota wa 17 gitsinzwe na Sibomana Sultan Bobo ku mupira yari ahawe na Bizimana Yannick.
APR FC yarimo irushwa muri iyi minota, Adolphe Hakizimana yaje kuyitabara ku munota wa 22 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Bizimana Yannick.
APR FC yashoboraga kwishyura iki gitego ku munota wa 24 ubwo Memel Dao yazamukanaga umupira agacomekera Amani Michel maze aramusubiza ariko umupira umubana muremure.
Marines FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 34 cyatsinzwe na Ntirushwa Aime ku mupira yari ahawe na Sultan Bobo.
APR FC yahise ihindura ibintu maze ishaka igitego yahise igitsinda ku munota wa 36 gitsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku mupira yari ahawe na Amani Michel.
Muri iyi minota APR FC yari yashyize igitutu kuri Marine FC ishaka igitego cya kabiri, ku munota wa 40, Ishimwe Pierre yaje kuyirokora ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Memel Dao. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.
APR FC yatangiranye impinduka igice cya kabiri aho Hakim Kiwanuka yasimbuye Amani Michel.
Izi mpinduka zafashije APR FC kuko ku munota wa 53 zayihaye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Memel Dao ku mupira wari uhinduwe Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 55 Ishimwe Christian aba yatsindiye APR FC igitego cya gatatu kuri kufura yateye ariko Ishimwe Pierre awukuramo.
Marine yayishyizemo imbaraga ishaka igitego maze ku munota wa 59 Ntirushwa Aime yateye ishoti rikomeye ariko Hakizimana Adolphe awukuramo.
Ku munota wa 63 APR FC yaje kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka.
APR FC yongeye gukora impinduka ku munota wa 71 aho Memel Dao yahaye umwanya Uwiyaremye Fidali. William Togui Mel na we yaje guha umwanya Jean Pierre Rubuguza ku munota wa 83.
Uwiyaremye Fidali yaje no gutsinda igitego cya kane ku munota wa 82 ku mupira yari ahawe na William Togui Mel. Umukino warangiye ari 4-2.
Undi mukino w’umunsi wa gatatu wabaye uyu munsi, Al Hilal SC yatsinze Kigali FC ibitego 2-1.
Source : http://isimbi.rw/mu-mukino-uryoheye-ijisho-apr-fc-yatsinze-marine-fc-amafoto.html
Leave a Reply