Perezida Kagame na Wadagni basabye impande zombi kongera inzego ibihugu bifatanyamo – #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida Romuald Wadagni wa Benin ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'igihugu, buvuga ko nyuma y'ibiganiro byahuje Abakuru b'Ibihugu byombi, Perezida Kagame na Perezida Romuald Wadagni 'bashinze amatsinda y'abayobozi yabo gushyira imbaraga mu bufatanye busanzweho no guteza imbere inzego nshya z'imikoranire, hibandwa ku kubyaza ibikorwa bifatika gahunda zihuriweho.'

Ubu butumwa kandi bugaragaza ko Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we Romuald Wadagni.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n'ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry'imijyi, kuvugurura serivisi za Leta ndetse n'umutekano.

Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Bénin, impande zombi zishyira umukono ku masezerano 10 z'ubufatanye arimo amasezerano yo gukuraho gusoresha kabiri.
Uruzinduko rwa Wadagni rubaye nyuma y'amezi make atangiye kuyobora Bénin.

Uyu mugabo w'imyaka 50 yatorewe kuba Perezida ku wa 12 Mata 2026, atsinda amatora ku majwi arenga 94%. Yarahiriye kuyobora Bénin ku wa 24 Gicurasi 2026, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri yemerewe n'Itegeko Nshinga.

Wadagni yatangiye manda y'imyaka irindwi, nyuma y'imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w'Imari n'Ubukungu wa Bénin.

Wadagni asanzwe aziranye n'u Rwanda no ku rwego rwa Guverinoma. Mu Nzeri 2023, ubwo yari Minisitiri w'Imari n'Ubukungu, yasuye u Rwanda nk'intumwa yihariye ya Perezida Patrice Talon, ageza kuri Perezida Kagame ubutumwa bw'uwari Perezida wa Bénin icyo gihe.

Abakuru b’ibihugu bombi basabye amatsinda y’abayobozi gushyira imbaraga mu mugabo uhari no kumenya inzego nshya z’imikoranire

Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Benin

Perezida Romuald Wadagni ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-wadagni-basabye-impande-zombi-kongera-inzego-z-ubufatanye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *