Abasirikare bakuru ba Namibia bari mu rugendoshuri mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aba basirikare basuye icyicaro gikuru cya Minisiteri y'Ingabo kiri ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, baganirizwa ku rugendo rw'u Rwanda rwo kwiyubaka mu nzego zirimo igisirikare, umutekano n'imiyoborere.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare akaba n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yasobanuye urugendo RDF yanyuzemo kuva ku ngabo zabohoye igihugu kugeza ku zigira uruhare mu iterambere ry'igihugu no mu kubungabunga amahoro mu mahanga.

Brig Gen Karuretwa yavuze ko u Rwanda na Namibia bifitanye umubano mwiza mu bijyanye n'ubufatanye mu bya gisirikare, agaragaza ko uru ruzinduko ari amahirwe yo kungurana ubumenyi, cyane cyane mu bijyanye n'amahugurwa n'iterambere ry'ingabo.

Brig Gen Erastus Benhard Nathinge yavuze ko uru rugendoshuri rugamije kwigira ku bunararibonye bw'u Rwanda mu kubaka inzego z'ingabo n'imiyoborere yazo.

Uyu musirikare yavuze ko umubano w'u Rwanda na Namibia ufite imizi mu myaka yashize, agaragaza ko washimangiwe n'uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Windhoek mu 2019.

Brig Gen Nathinge yagaragaje ko ingabo z'ibihugu byombi zisanzwe zikorana mu bijyanye n'amahugurwa ya gisirikare ndetse zigahurira mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.

Abasirikare bo muri Namibia banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa 15 Nzeri 2026, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse basura n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Biteganyijwe ko bazasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ibigo bigira uruhare mu mibereho myiza y'ingabo birimo Zigama CSS na MMI, ndetse n'izindi nzego za Leta y'u Rwanda.

Abasirikare bakuru 30 bo muri Namibia bari mu ruzinduko mu Rwanda ruzamara icyumweru

Brig Gen Patrick Karuretwa yagaragaje ko uruzinduko rw’aba basirikare ari amahirwe yo kungurana ubumenyi

Brig Gen Nathinge yavuze ko abasirikare bakuru bo muri Namibia bagiye kwigira kuri RDF

Abasirikare bakuru ba Namibia basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, baha icyubahiro abashyinguwemo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-bakuru-ba-namibia-bari-mu-mu-rugendoshuri-mu-rwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *