Ubusambanyi, ubujura, kubeshya, munyumvishirize…imungu 25 Visi Meya Uwamariya yabonye i Nyamagabe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyamagabe iri mu turere twitwaye neza mu mihigo y'imyaka itanu ishize kuko mu yagiraga amanota ari hejuru ya 70%, by'umwihariko mu 2023/24 yabaye iya mbere n'amanota 78,6%.

No mu mihigo iheruka Nyamagabe igaragara mu turere twakoze neza, ariko Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamariya Agnes ubwo hamurikwaga ibyagezweho muri manda ya 2021-2026, yavuze ko nubwo bakoze neza hari ibitanoze byagaragaye abazabasimbura bakwiye kugendera kure.

Yavuze ko ibyakorwa byose hatari umuturage ufite ubushobozi byose byaba bijegajega.

Ati 'Twakora byinshi byiza ariko tudafite umuturage wubakitse byose byasenyuka mu isegonda rimwe. Iki kintu ndagira ngo nkigarukeho kuko umuturage wubatse ntabwo yakubakwa gusa n'abayobozi, abajyanama ahubwo bisaba ko twubakana twese.'

'Hari icyo umuturage yakubaka ku giti cye, hari icyo ubuyobozi bwamwubakaho hari n'icyo umuturage yakubakaho umuyobozi. Birasaba rero ko aha haba ubufatanye tukubaka umuturage ushoboye kandi ushobotse.'

Uwamariya yavuze ko gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge ishimishije, ahubwo abayobozi bakabaye bishinja icyaha kuko babibonaga ko zigira ingaruka ku baturage ariko ntibagire icyo bazikoraho.

Ati 'Gahunda ya tunywe less yakurikiwe no guca izi nzoga ni ikintu twishimira. Hari n'ibindi byajya bigenda bivuka abantu bakaba babirebera bikazasenya bino byose twagezeho. Kino rero bajyanama bayobozi turi kumwe, ni ikintu twagombye kuba natwe twishinja. Umukuru w'Igihugu yakibonye ariko natwe burya hari ukuntu tukibona tukakinyereraho ukajya ugira ngo ahari ntacyo gitwaye ariko ikigaragara ni uko ikintu cyose kigize icyo gitwaye twakabaye tugifatirana hakiri kare tukacyamagana, tukakirwanya kuko tuba tubona ejo, ejobundi cyasenya igihugu cyacu.'

Uwamariya yavuze ko hari ibyo yabonye mu myaka itanu yamaze mu Nama Njyanama bidakwiye kuzaranga abazabasimbura kuko byazasenya igihugu mu isegonda rimwe.

Yatanze urugero ku kigo cy'ishuri ushobora gusangamo amakimbirane hagati y'umuntu n'undi ariko bikarangira akwiriye ishuri ryose ku buryo ikigo cyasenyuka cyangwa kikabura umusaruro ariko wabyinjiramo ugasanga ari n'amakimbirane ashobora ku ashingiye no ku bwone cyangwa indi mpamvu idafatika.

Ati 'Mu myaka itanu ndi inararibonye, hari icyo nabonye, icyo rero nabonye ni cyo ngiye kuvuga. Nubwo bwose twageze kuri ibi twishimira, ariko hari n'ibindi by'umwihariko nabonye yaba mu baturage, yaba mu buyobozi ubona ubunebwe, reka abaturage bo mbashyire ku ruhande. Dufite abayobozi turi abanebwe, iyo mvuze abayobozi n'abakozi baba barimo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.'

'Ubunebwe ni ikintu ushobora kubona mu bantu, ubusinzi ni ikintu ushobora kubona mu bantu, ubujura ni ikintu watubonana, ubusambanyi wabubona, gukorera ku jisho wabibona, kurangara wabibona, kurangarana wabibona, kwikanyiza wabibona, icyenewabo wabibona, amabwire wabibona, kubeshya, gutekinika wabibona, kudashirika ubute wabibona, amatiku wabibona, munyumvishirize wayibona, kutajya inama wabibona, kutagirwa inama wabibona, kurebera wabibona, kudakoza ibirenge hasi wabibona, kutanoza wabibona, kudategura wabibona, gutinya ibishya wabibona, gutinya ikoranabuhanga wabibona, kudafata umwanzuro wabibona, gutinya kubazwa inshingano wabibona, ibyo byose nubwo turi abayobozi ushobora gusanga ibi bintu bitubera imungu za hato na hato. Rero abazadukorera mu ngata ibi byose mvuze n'ibindi ntavuze mujye muharanira ko bitakataza cyangwa se ngo bikomeze kwandiza iterambere ry'igihugu.'

Visi Meya Uwamariya yavuze ko hatabayeho gusigasira ubumwe hagati y'ababayobozi b'abaturage ibyagezweho byose byasenyuka mu isegonda rimwe.

Visi Meya, Uwamariya Agnes yavuze ko hari ibintu byinshi bikwiye guhinduka mu miyoborere y’akarere


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubusambanyi-ubujura-kubeshya-munyumvishirize-imungu-25-visi-meya-uwamariya

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *