Abana b'abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y'ababyeyi babo #rwanda #RwOT

Written by

in

Hari amakuru avuga ko umutwe wa All For Rwanda, ugizwe n'abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abandi bahuje imyumvire yo kuyihakana cyangwa kuyipfobya, uri gutegura igikorwa cyo kwibuka isenywa ry'inkambi z'impunzi zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izo nkambi zari zarahindutse ibirindiro by'abahoze mu ngabo za FAR n'abari muri Interahamwe, bamwe muri bo bakaba barateguraga kongera gutera u Rwanda no gukomeza umugambi wo kurimbura Abatutsi nyuma yo kugerageza ibitero byo kwica abarokotse.

Nyuma ya Jenoside, hari impunzi nyinshi zari zaragiye muri Kongo ariko byagaragaye ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje izo mpunzi nk'uburyo bwo kwihisha no gushaka abayoboke, ndetse bakazikoreramo imyitozo ya gisirikare.

Ni muri urwo rwego, mu 1996, inkambi zarasenywe, bituma bamwe mu mpunzi batahuka mu Rwanda bari baragizwe ingwate. Abatari baragize uruhare muri Jenoside bagarutse mu gihugu maze batangira ubuzima bushya, mu gihe bamwe mu bari baragize uruhare muri Jenoside n'abari bagifite umugambi wo gukomeza urugomo bagumye muri Kongo binjira insira y'ishyamba.

Abo bahunze ni bamwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry'umutwe wa FDLR, umutwe urangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside no kurimbura umututsi aho ari hose ku isi.

Igikorwa All For Rwanda bivugwa ko iri gutegura cyo kwibuka isenywa ry'izo nkambi cyateje impaka, cyane cyane ku birebana n'ubutumwa kigamije gutanga.

Abayobozi n'abakurikirana ibikorwa by'imitwe ikomoka ku barwanyije ubutegetsi bw'u Rwanda bavuga ko ibikorwa nk'ibi biba bigamije kugoreka amateka no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi bihishe nyuma y'ibikorwa nkibi.

Kuvuga ko izi nkambi zasenywe hagamijwe gusa kwirukana impunzi, bityo ugasiga inyuma uruhare rw'abari barahinduriye izo nkambi ibirindiro bya gisirikare, bishobora gutuma amateka y'icyo gihe atangwa mu buryo butuzuye kandi nibyo All For Rwanda bashaka.

Mu bashinze All For Rwanda harimo Placide Kayumba wanashinze Jambo asbl ihuza abana b'interahamwe bafite umugambi wo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Placide Kayumba kandi ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wari superefe wa Gisagara akaba yarakatiwe imyaka 25 n'urukiko rw'Arusha

Undi mu bashinze All For Rwanda ni Robert Mugabowindekwe nawe wayoboye Jambo asbl. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n'abayobora igisirikari cy'u Bufaransa.

Undi mu bashinze All For Rwanda ni Faustin Murego, wigeze kuba umuhuzabikorwa wa FDLR i Liege mu Bubiligi akaba yari n'umujyanama wa Ignace Murwanashyaka igihe yari Umukuru wa FDLR.

Yaba All For Rwanda, yaba Jambo asbl bose bahuriye mu mugambi umwe wo guhakana no gupfopya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gutagatifuza ababyeyi babo

Source : https://rushyashya.net/abana-babagize-uruhare-muri-jenoside-bongeye-kwibutsa-imigambi-yapfubye-yababyeyi-babo/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *