Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo #rwanda #RwOT

Written by

in

Kayibanda Gregoire ni mwene Rwamanywa Leonidas na Nyirambeba Caroline. Yavukiye i Tare muri Paruwasi Musambira, mu Karere k'ubu ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo, tariki 1 Gicurasi 1924. Bavuga ko nta gisekuru afite mu Rwanda. Se Leonidas Rwamanywa yavukiye mu Rwanda ahagana 1895, ariko sekuru yari umunyekongo wahungiye mu Rwanda ahagana muwa 1862, igihe igitero cy'ingabo z'ababiligi ziyobowe na Colonel Dhanis, zari zije kurwanya Abatetera bari bivumbagatanyije ku bakoloni b'ababiligi. Abatetera ni ubwoko bw'abanyekongo bo muri Province ya Sankuru, ari nabwo intwari ya Congo Patrice Emery Lumumba akomokamo.

Rwamanywa na Nyirambeba babyaranye abana cumi na batatu, ariko batanu bonyine nibo bakuze, abandi bapfaga bakiri impinja! Amashuri abanza yayize aho iwabo i Tare muri Paruwasi Musambira, kuva 1932 kugeza 1934. Nyuma ayakomereza i Kabgayi kuva 1934 kugeza 1937. Yahise yinjira muri Seminari Ntoya St Leon y'i Kabgayi, ayirangiza muri 1943, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, kugeza tariki 15 Ugushyingo 1948, ubwo yafataga icyemezo cyo kuvamo, ajya kwigisha. Yamaze iwabo amezi abiri arwaye, hanyuma yorohewe tariki 20 Mutarama 1949, Kayibanda atangira akazi k'ubwarimu muri Institut Leon Classe, ishuri ry'imyuga ryabaga ku Kicukiro, aho yigishaga igifransa, Amateka, Ubumenyi bw'Isi n'Iyobokamana. Iryo shuri niryo ryaje guhinduka Ecole Technique Officielle (ETO) Kicukiro muri 1952.

Yashakanye na Mukagatare Verediyana (1926- 13/10/1974), tariki 25 Gicurasi 1950, babyarana abana icumi. Umwe mu bakobwa be witwa Marie Assumpta Kayibanda yarongowe na Faustin Twagiramungu (1945-2023). Umuhungu mukuru wa Kayibanda witwaga Pio Kayibanda, yitabye Imana tariki 5/8/2020 i Bruxelles mu Bubiligi, ku myaka 69, azize indwara y'umutima. Umukobwa muto wa Kayibanda witwa Sylvia, yari ku ibere igihe bakorera Kayibanda kudeta, tariki 5/7/1973.

Kayibanda i Kabgayi

Kuva ageze i Kabgayi muri 1953, Kayibanda yakoze imirimo inyuranye cyane cyane mu burezi, aho yayoboye ikinyamakuru cy'ishyirahamwe ry'abarimu cyitwaga Turerere Imana. Yayoboye Umuryango wa Legion de Marie, ayobora ibinyamakuru L'Ami na Kinyamateka, akora ingendo nyinshi mu Bubiligi ayo yafashe amahugurwa anyuranye. Muri icyo gihe nibwo yagiye muri politiki ku buryo bweruye, afatanya na bagenzi be bashinga ishyaka rya Parmehutu, rikuraho ingoma ya cyami tariki 28/1/1961 mu cyiswe Coup d'Etat de Gitarama. Prezida wa mbere aba Dominique Mbonyumutwa kugeza tariki 26/10/1961, ubwo yasimburwaga na Kayibanda, wagumye ku butegetsi kugera tariki 5/7/1973 ubwo General Major Habyarimana Juvenal na bagenzi be, les Camarades du 5 Juillet, bamukoreraga kudeta. Cyakora mbere y'iyo kudeta, Itegeko Nshinga ryo kuwa 24 Ugushyingo 1962, mu ngingo yaryo ya 56, ryavugaga ko Prezida wa Repubulika atemerewe kurenza manda eshatu z'imyaka ine ryaravuguruwe, kugira ngo Gregoire Kayibanda azabashe kwiyamamaza mu matora yari ateganyijwe mu Nzeri 1973.

Manda eshatu z'imyaka ine yari azirangije, kuko yari yaratowe ubwa mbere muri 1961. Bahise bahindura n'ingingo yabuzaga umukandida urengeje imyaka 60 y'amavuko kwiyamamaza ku mwanya wa Prezida wa Repubulika. Ibi rero bivuga ko hari abari batishimiye iryo vugururwa ry'Itegeko Nshinga batashakaga ko Kayibanda akomeza kuyobora u Rwanda.

Urupfu rwa Perezida Kayibanda

Kayibanda amaze guhirikwa ku butegetsi yafungiwe muri ISAR Rwerere, hariya hejuru y'Urugezi rwa Basebya ba Nyirantwari, ubu ni mu Karere ka Burera. Yafunganywe n'umugore we Mukagatare Verediyana n'umwana wabo w'umukobwa witwa Sylvia wari ku ibere. Nyuma y'amezi atatu, Mukagatare bamwemereye gusubira mu rugo rwabo i Gitarama n'umwana yonsaga. Tariki 26/6/1974, Kayibanda urukiko rwa gisirikari rwamukatiye igihano cy'urupfu we n'abandi banyapolitiki barindwi. Iteka rya Prezida no.141/04 ryo kuwa 19/7/1974 rwamuhanishije igifungo cya burundu. Tariki 11/9/1974 Kayibanda yagiye gufungirwa iwe mu rugo i Kavumu hafi ya Kabgayi. Nyuma y'ukwezi kumwe, umugore we Verediyana Mukagatare yitaba Imana, tariki 13/10/1973. Kayibanda asigarana n'umuhungu we Pio wari ufite imyaka 22.

Muri 1975, Lieutenant Mutabaruka wakomokaga i Byumba ni we wari ushinzwe gucunga imfungwa Kayibanda Gregoire, kuko ari we wari uyoboye Camp Gitarama. Elie Sagatwa yaje kumusaba kwica Kayibanda, ariko Mutabaruka bimutera ubwoba, agisha inama Seminega Fulgence, umunyabyumba w'iwabo wari Prezida w'Urukiko rw'Ikirenga ku ngoma ya Kayibanda. Seminega yamugiriye inama yo kuzasaba Sagatwa kubishyira mu nyandiko.

Aho kubyandika, Sagatwa yahise afata icyemezo cyo kwimura Lieutenant Mutabaruka, amusimbuza Lieutenant Papias Munyandekwe. Mutabaruka yahanishijwe kuguma ku ipeti rya Lieutenant imyaka umunani. Nyuma yo gusimbura Lieutenant Mutabaruka, ni bwo Kayibanda yishwe

Umwanditsi Padri Hildebrand Karangwa, akomeza agira ati : ” Iri yicwa ryemezwa n'umwanditsi Bonaventure Mureme Kubwimana, mu buhamya bwatanzwe na kaporali wiswe Giti wakomokaga i Byumba, akaba yari mu basirikari barindaga imfungwa Kayibanda umunsi yitaba Imana. Mureme avuga ko Kayibanda yishwe na Sagatwa afatanyije n'abasirikari barindaga urugo rw'i Kavumu barimo na kaporali Giti, ari nawe watanze ubu buhamya kubuvuga bimugoye.

Kayibanda yishwe tariki 15/12/1976 mu masaha y'agasusuruko. Abo basirikari barimo Sagatwa bishe Kayibanda bamunyukanyuka mu mbavu bakoresheje za botine. Mureme avuga ko mu masaha y'ikigoroba cy'uwa 15/12/1976, ifatwa ry'abo basirikari ryari ikinamico. Urupfu rwa Kayibanda rwahise ruba ibanga. Pierre Celestin Kabanda wari prefet wa Gikongoro muri 1976, yanditse ko urwo rupfu yarubwiwe na Padri Stanislas Dejamblinne wari padri mukuru wa paruwasi Cyanika, nawe ari ibanga yongorewe na Mgr Andre Perraudin.

Bukeye, ku itariki 16/12/1976, Kayibanda yashyinguwe iwe i Kavumu misa isomwa n'abepiskopi bose bo mu Rwanda. Muri iyo misa hari na komanda Elie Sagatwa, muramu wa Prezida Habyarimana, akaba n'umunyamabanga we wihariye, hari na Capitaine Kanyandekwe wayoboraga abasirikari i Gitarama. Hari n'abandi basirikari baje kubahiriza icyo gikorwa. Nyuma iryo tsinda ry'abishe Kayibanda ryakorewe igisa no gusezererwa mu gisirikari, bahabwa umushahara w'imyaka ibiri, ubundi babacira mu makomini bavukamo, kandi babuzwa kuyarenga ” (Karangwa, pp.257-258)

  1. Karangwa, H., 2021, PARMEHUTU (1959-1973). Imwe mu nkomoko za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Kabgayi na Kayibanda, 2e edition, Kigali, ISBN: 979-10-93440-44-6

 

Source : https://rushyashya.net/hon-havugimana-emmanuel-yatwibukije-inkomoko-ya-masudi-na-giraso-yiturwa-indi-ikinani-cyamugereyemo/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *