Amafaranga arahari ariko imirimo igenda buhoro: Imbere mu mishinga y'imihanda ya miliyari 39 Frw – #rwanda #RwOT

Written by

in

Imihanda ya miliyari 39 Frw mu mihigo: Umwaka uzarangira iri kuri 5% na 15%

Isesengura ry'imihigo ya Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, MININFRA, y'umwaka wa 2026/27 rigaragaza ko imishinga itanu y'imihanda ifite uburebure bwa kilometero hafi 149 yagenewe hamwe amafaranga agera kuri miliyari 39,4 Frw, nyamara biteganyijwe ko umwaka uzarangira imirimo yayo igeze hagati ya 5% na 15% gusa.

Iyo mihanda ni Kigali–Muhanga wa kilometero 45, Prince House–Giporoso–Masaka wa kilometero 10, Shyira–Vunga–Musanze–Cyanika wa kilometero 51,2, Kinigi–Kora wa kilometero 28, ndetse n'imihanda ibiri yo mu Mujyi wa Kigali ifite kilometero 14,73, ihuza Zindiro, Masizi, Birembo, Kami, Gasanze, Cyamitsingi na Bibare.

Kuba iyi mishinga izarangiza umwaka igeze ku gipimo gito ntibisobanuye ko nta bikorwa bizaba byarayikozweho. Gahunda ya MININFRA igaragaza ko kuri myinshi muri yo, 2026/27 uzaba ari umwaka wo kuyivana mu byiciro byo gutegura no gutanga amasoko, ikinjira mu mirimo nyir'izina y'ubwubatsi.

Mbere y'uko imashini zitangira imirimo ikomeye, hari amasoko agomba kurangira, amasezerano agasinywa, abaturage bafite imitungo izangizwa n'imishinga bakishyurwa, ibikorwa remezo birimo imiyoboro y'amazi, amashanyarazi n'itumanaho bikimurwa, ndetse n'abatsindiye amasoko bakabona aho bashyira ibikoresho n'abakozi.

Umuhanda Kigali–Muhanga ni umwe mu mishinga igaragaza neza uko ibyo byiciro bizagenda.

Kigali–Muhanga: Amasezerano y'ubwubatsi ashobora gusinywa mu gihembwe cya gatatu

Leta iteganya kuvugurura no kwagura kilometero 45 za mbere z'umuhanda mugari Kigali–Muhanga–Akanyaru ufite kilometero 157.

MININFRA yagennye hafi miliyari 6,36 Frw kuri uyu mushinga mu mwaka wa 2026/27.

Imibare igaragaza ko uyu mushinga utaratangira kubakwa kuko urwego uriho rugaragazwa nk'urw'inyigo irambuye aho kuba urw'imirimo y'ubwubatsi.

Mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka w'ingengo y'imari biteganyijwe ko amasoko azaba akomeje, mu cya kabiri akazaba ageze kure, naho mu gihembwe cya gatatu hakazasinwa amasezerano yo kubaka.

Ni mu gihembwe cya kane gusa hateganyijwe gutangira kubona igipimo gifatika cy'imirimo y'ubwubatsi, umwaka wose ukazarangira umushinga ugeze ku 8%.

Ibi bivuze ko igice kinini cy'umwaka w'ingengo y'imari kizakoreshwa mu gushyiraho ibyangombwa byose bituma imirimo y'ubwubatsi itangira, aho kuba mu kubaka umuhanda ubwawo ku kigero kinini.

Mu bikorwa biteganyijwe harimo kurangiza amasoko no gutangira imirimo y'ubwubatsi. Uturere twa Nyarugenge na Muhanga tuzagira uruhare mu bukangurambaga no mu korohereza ibikorwa byo kwimura no kwishyura abaturage bazagirwaho ingaruka n'umushinga.

Gahunda y'imihigo ihura n'ibikorwa by'amasoko byari byaratangiye muri RTDA. Iki kigo cyatangaje isoko ry'imirimo yo kubaka Kigali–Muhanga ku wa 8 Kamena 2026, nyuma ku wa 4 Kanama 2026 gitangaza ko igihe cyo gutanga inyandiko z'ipiganwa cyongerewe.

Uyu mushinga uri mu igenzurwa rya RTDA binyuze muri gahunda yayo y'ubwikorezi bwo mu mijyi no guteza imbere imihanda ihuza u Rwanda n'akarere, ikubiyemo kandi umuhanda ugana ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga gishya cya Bugesera, Nyacyonga–Mukoto na Prince House–Masaka.

Prince House–Giporoso–Masaka wagenewe amafaranga menshi kurusha indi mihanda

Umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka ufite kilometero 10 ni wo ufite umwihariko ukomeye kurushaho.

Mu mwaka wa 2026/27, uyu mushinga wagenewe hafi miliyari 22,26 Frw.

Aya mafaranga yonyine arenga kimwe cya kabiri cy'ingengo y'imari ya miliyari 39,4 Frw yagenewe imishinga itanu y'imihanda twasesenguye turebye mu mihigo y'iyi minisiteri.

MININFRA iteganya ko uzagera kuri 6% mu gihembwe cya mbere, 8% mu cya kabiri, 12% mu cya gatatu, hanyuma ukarangiza umwaka ugeze kuri 15%.

Ibikorwa byo gutangiza nyir'izina kwagura uyu muhanda, biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri.

Shyira–Vunga–Musanze–Cyanika

Umuhanda Shyira–Vunga–Musanze–Cyanika ufite kilometero 51,2 ni urundi rugero rugaragaza ko igice kinini cy'umwaka kizakoreshwa mu bikorwa by'amasoko.

Utangira umwaka wa 2026/27 ugeze kuri 0% y'imirimo y'ubwubatsi, ukaba wagenewe hafi miliyari 2,82 Frw.

MININFRA iteganya ko amasoko azatangizwa mu gihembwe cya mbere, agakomeza mu cya kabiri, naho amasezerano yo kubaka agasinywa mu gihembwe cya gatatu.

Umwaka wose uzarangira umuhanda ugeze kuri 5% gusa.

Uretse amasoko, RTDA igomba kwishyura abaturage bazagirwaho ingaruka n'umushinga ndetse igatangira gutegura aho imirimo izakorerwa, kuzana abakozi n'ibikoresho.

Uturere twa Musanze na Nyabihu duteganyijwe kugira uruhare mu korohereza ibikorwa byo kwimura no kwishyura abaturage, gukurikirana umushinga no gufasha mu gukemura ibibazo byavuka mu ishyirwa mu bikorwa.

Muri Kamena 2026 RTDA yongereye igihe cyo kwakira inyandiko z'abapiganira imirimo yo kuvugurura no kubaka kilometero 51,2 z'uyu muhanda.

Kinigi–Kora na wo uzarangiza umwaka kuri 5%

Umuhanda Kinigi–Kora, ufite uburebure bwa kilometero hafi 28. MININFRA yawugeneye hafi miliyari 4,57 Frw.

Utangira umwaka ugeze kuri 0%, mu gihe intego y'umwaka wose ari 5%.

Biteganyijwe ko amasoko azatwara ibihembwe bibiri bya mbere, amasezerano agasinwa mu gihembwe cya gatatu, naho imirimo ya mbere y'ubwubatsi igatangira mu gihembwe cya kane.

Imihanda ya Zindiro izagera kuri 10%

Undi mushinga uteganyijwe kumara igice kinini cy'umwaka mu bikorwa by'amasoko ni uwo kuvugurura imihanda ibiri yo mu Karere ka Gasabo.

Umuhanda wa mbere ufite kilometero 10,23, uva Zindiro unyuze Masizi, Birembo na Kami ukagera Gasanze, mu gihe undi ufite kilometero 4,5 uhuza Cyamitsingi, Bibare na Zindiro.
Yombi hamwe ifite kilometero 14,73.

Mu mwaka wa 2026/27, iyi mihanda yagenewe hafi miliyari 3,37 Frw.

Urwego iriho ubu rugaragazwa nk'urw'inyigo irambuye.

Amasoko azaba akomeje mu gihembwe cya mbere, ageze kure mu cya kabiri, amasezerano asinywe mu gihembwe cya gatatu.

Nyuma yaho ni bwo imirimo izatangira, umwaka ukazarangira umushinga ugeze kuri 10%.

Akarere ka Gasabo kazagira uruhare mu korohereza ibikorwa byo kwimura no kwishyura abaturage, mu gihe RTDA izaba ishinzwe amasoko no gutangiza imirimo y'ubwubatsi.

Base–Butaro–Kidaho wo ufite ikibazo gitandukanye n'indi

Umuhanda Base–Butaro–Kidaho wo ufite umwihariko utandukanye n'indi.

Uyu muhanda ufite kilometero 63 ntabwo utangirira kuri zeru.

Imihigo ya 2026/27 igaragaza ko ugeze kuri 57,1%, ukaba wagenewe hafi miliyari 8,29 Frw muri uyu mwaka.

Icyakora, MININFRA iteganya ko uzakomeza kuba kuri 57,1% mu gihembwe cya mbere, icya kabiri n'icya gatatu, hanyuma ukagera kuri 60% gusa mu mpera z'umwaka.

Mu Ugushyingo 2024, RTDA yatangaje ko umuhanda Base–Butaro–Kidaho wari ugeze kuri 38,2%, icyo gihe ikavuga ko wari uteganyijwe kurangira mu mpera za 2025.

Raporo yakurikiyeho y'ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari ya Leta yagaragaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2025/26 umushinga wari ugeze kuri 55,3%, urenze gato intego ya 55% yari yarashyizweho.

Gahunda nshya ya 2026/27 ishyira aho umushinga ugeze kuri 57,1%, ariko ikagaragaza ko nta terambere rinini ry'imirimo riteganyijwe mbere y'uko isoko rishya rirangira.

Uyu muhanda ufite akamaro kanini mu Ntara y'Amajyaruguru, unyura mu Turere twa Rulindo na Burera, ukoroshya ingendo zijya i Butaro no ku bikorwa remezo bikomeye birimo Ibitaro bya Butaro ndetse na University of Global Health Equity.

Si imihanda yose minini izagenda gahoro

Kuba hari imishinga izarangiza umwaka igeze ku gipimo gito ntibikwiye gufatwa nk'ikimenyetso cy'uko gahunda yose y'u Rwanda yo kubaka imihanda izagenda gahoro muri 2026/27.

Hari indi mishinga iri muri gahunda imwe ya MININFRA ifite intego zikomeye cyane.

Umuhanda Ngoma–Ramiro ufite kilometero 52,8, urugero, utangira umwaka ugeze kuri 71,6%, ukaba uteganyijwe kugera kuri 100%.

Imirimo y'inyongera ku gice cya Base–Rukomo cya kilometero 15,5 hagati ya Byumba na Ngondore izava kuri 50% igere kuri 100%.

Umuhanda Nyacyonga–Mukoto wa kilometero 36 uteganyijwe kuva kuri 56% ukagera kuri 95%.
Imihanda Masaka–Kabukuba–Riziyeri na Kabukuba–Nyamata/Gahembe–Kindama izava kuri 5% igere kuri 60%.

Umuhanda Bugarama–Bweyeye ufite kilometero 60,11 n'uwa Kazabe–Rutsiro ufite kilometero 55,3, yombi izatangira kuri zeru ariko iteganyijwe kugera kuri 30% mu mwaka umwe.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafaranga-arahari-ariko-imirimo-igenda-buhoro-imbere-mu-mishinga-y-imihanda-ya

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *