Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage ya Frankincense n'Ubworozi bwa Royal Razat – #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage ya Frankincense Land, aho yatemberejwe mu byumba bitandukanye byayo, anasobanurirwa mu buryo burambuye ibyerekanwa bigaragaza amateka n'umurage ndangamuco bya Oman.

Iyi nzu ndangamurage igaragaza amateka maremare ya Oman, umuco n'imigenzo byaranze iki gihugu uko ibihe byagiye bihinduka, igafasha abayisura gusobanukirwa inkomoko yacyo n'umurage kimaze ibinyejana gisigasira.

Perezida Kagame kandi yasuye Ubworozi n'Ubuhinzi bwa Royal Razat, aho yagaragarijwe uburyo Oman iri kuvugurura urwego rw'ubuhinzi.

Yasobanuriwe amateka y'aho hantu, intego zabwo, ibikorwaremezo ndetse n'ibikoresho bikoreshwa mu guteza imbere umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.

Royal Razat ikoresha uburyo bugezweho mu buhinzi n'ubworozi, ariko umwihariko wayo ni uko itagarukira gusa ku gutanga umusaruro. Yanashyizweho ku buryo ubuhinzi buhuzwa n'ubukerarugendo.

Binyuze muri ubu buryo buzwi nka agritourism, ibikorwa by'ubuhinzi bihindurwa kimwe mu bikurura ba mukerarugendo, bikanafasha urwego rw'ubuhinzi kugira uruhare rwagutse mu guteza imbere ubukerarugendo n'ubukungu.

Ibi biri mu murongo wa gahunda ya Oman yo kuvugurura no guteza imbere ubuhinzi, ikanashaka uburyo bushya bwo kongera agaciro k'ibikorwa bikorerwa muri uru rwego.

Perezida Kagame yasobanuriye byinshi ku mateka ya Oman


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasuye-inzu-ndangamurage-ya-frankincense-n-ubworozi-bwa-royal

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *