U Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano y'ubufatanye umunani – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni amasezerano yasinyiwe mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Oman.

Aya masezerano yasinywe ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, mu Ngoro ya Al Hosn i Salalah, aho Perezida Kagame yagiriye ibiganiro na Sultan Haitham bin Tarik.

Gusinya aya masezerano byakurikiye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byahuje abayobozi bombi ku munsi wabanje, byibanze ahanini ku buryo umubano w'u Rwanda na Oman warushaho kwinjira mu cyiciro cy'ubufatanye bushingiye ku bukungu n'ishoramari.

Amasezerano abiri yashyizweho umukono arimo ajyanye no gukuriraho visa abafite pasiporo za dipolomasi, iz'akazi ka Leta n'izidasanzwe, ndetse n'amasezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri.

Inyandiko esheshatu z'imikoranire zasinywe zo zireba ubuhinzi; ibijyanye n'ubwikorezi n'ibikoresho birimo guteza imbere ibyambu no guteza imbere serivisi zijyanye n'uruhererekane rw'ibicuruzwa; guteza imbere ishoramari; umurimo; ubufatanye bw'igihe kirekire ku rwego rw'ingamba; ndetse no gushyira mu bikorwa no kwihutisha ishoramari.

Amasezerano ajyanye no gukuraho visa ntabwo asobanuye ko Abanyarwanda n'Abanya-Oman bose bashobora gutemberana hagati y'ibihugu byombi nta visa. Yibanda by'umwihariko ku bafite pasiporo za dipolomasi, iz'akazi ka Leta n'izidasanzwe.

Ni intambwe ikomeye kuko ikuraho zimwe mu mbogamizi zo mu rwego rw'ubuyobozi ku bayobozi n'abandi bafite izo pasiporo, mu gihe ingendo n'imikoranire hagati ya Guverinoma zombi bigenda birushaho kwiyongera.

Amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri agamije gutuma inyungu cyangwa amafaranga umuntu cyangwa ikigo cy'ubucuruzi cyinjije mu bihugu bibiri adasoreshwa kabiri, ndetse akanagena neza igihugu gifite ububasha bwo gusoresha ubwoko runaka bw'amafaranga yinjiye.

Mbere y'uruzinduko rwa Perezida Kagame, Minisiteri y'Ubukungu ya Oman yari yagaragaje ko u Rwanda rushobora kuba irembo ry'ishoramari ry'abashoramari bo muri Oman bashaka kugera ku isoko ryo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Mu byiciro by'ubukungu byagaragajwe nk'ibifite amahirwe harimo ubukerarugendo n'amahoteli, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubuzima n'imiti, ikoranabuhanga n'itumanaho, ibyanya byahariwe ibikorwa by'ubukungu ndetse n'ibikorwaremezo.

Kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane by'umubano ugenda ukomera ni ishyirwaho ry'ingendo z'indege hagati ya Kigali na Muscat.

Muri Nyakanga 2026, SalamAir yatangiye ingendo z'indege zitaziguye hagati y'imijyi mikuru y'ibihugu byombi, zikaba zikorwa kabiri mu cyumweru.

Abayobozi ba Oman bagaragaje ko iyo nzira ari ingenzi mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda na Oman.

Izi ngendo zifite agaciro karenze gutwara abagenzi gusa.

Kugira ngo ubucuruzi n'ishoramari bikure, abashoramari n'abayobozi bakeneye uburyo bworoshye kandi buhoraho bwo kugenda hagati y'ibihugu byombi.

Indege zishobora kandi guteza imbere ubucuruzi bw'ibicuruzwa bifite agaciro kanini cyangwa bisaba kugera ku isoko vuba, ubukerarugendo n'ingendo z'ubucuruzi.

Zishobora kandi guhuza Kigali, binyuze muri Oman, n'andi masoko yo mu Kigobe Oman iherereyemo, Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ku ruhande rwa Oman, u Rwanda rushobora kuyifungurira isoko ryo muri Afurika y'Iburasirazuba riri kugenda rirushaho kwihuza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasinye amasezerano ajyanye no gukuraho Visa hagati y’ibihugu byombi

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni Juliana Kangeli Muganza, nawe yashyize umukono ku masezerano hagati y’u Rwanda na Oman

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, ni umwe mu bashyize umukono ku masezerano

Mu bitabiriye uyu muhango harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-oman-byasinyanye-amasezerano-y-ubufatanye-umunani

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *