Jules Kalisa wabaye SG wa FERWAFA yitabye Imana #rwanda #RwOT

Written by

in

Jules César Kalisa wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, yitabye Imana azize uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026 nibwo inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye aho amakuru avuga ko yaguye mu Buhinde.

ISIMBI yemenye amakuru ko mu Kuboza 2025 nibwo yarembye biba ngombwa ko ajya kwivuriza hanze y’u Rwanda.

Jules Kalisa akaba yari murumuna wa Kalisa Adolphe Camarade na we wabaye umunyamabanga wa FERWAFA.

Jules Kalisa akaba yaguye mu Buhinde aho yagiye kwivuza, yabaye umunyamabanga wa FERWAFA muri 1999-2011, uretse umupira akaba yari azwi no mu bikorwa by’ubucuruzi.

Jules Kalisa yitabye Imana

Source : http://isimbi.rw/jules-kalisa-wabaye-sg-wa-ferwafa-yitabye-imana.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *