BK Group PLC yungutse miliyari 56,4 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 – #rwanda #RwOT

Written by

in

BK Group PLC yatangaje ko inyungu yayo yageze kuri miliyari 56,4 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 yarangiye muri Kamena 2026 bigaragaza izamuka rya 8,6% ugereranyije n'igihe nk'icyo cya 2026.

Iyi mibare yatangajwe ku wa 2 Nzeri 2026, igaragaza ko mu mezi atandatu ya 2026 iki kigo cyungutse miliyari 56,4 Frw.

Umutungo rusange wa BK Group PLC mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 wageze kuri miliyari 2.984,5 Frw, mu gihe wari miliyari 2900,5 Frw mu gihe nk'iki cya 2025.

Amafaranga abakiliya babitsa yiyongereyeho 11,7% agera kuri miliyari 2.105,4 Frw mu gihe amezi nk'aya ya 2025 ayo babitsa yari 1.884,4 Frw

Ni mu gihe inguzanyo zitangwa zagabanyutseho 1,3%, zigera kuri 1.660,1 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko muri rusange kuba ubukungu bw'u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwarakomeje kuzamuka ku rugero rwa 10% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, by'umwihariko serivisi zikazamuka kuri 7% byafashije iki kigo gukomeza kunguka.

Ati 'Iyo ubukungu buzamuka abakenera serivisi zacu bariyongera, ubushobozi bwo kubitsa, ubushobozi bwo kuguza, ubushobozi bw'ishoramari buba bwiyongereye, akaba ari amahirwe kuri twe rero.'

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi yavuze ko inguzanyo zitishyurwa neza mu gihembwe cya mbere cya 2026 zari zageze kuri 6% bitewe n'ikigo kimwe cyo mu rwego rw'inganda cyari cyagize ikibazo cyo kwishyura ariko ubu byabonewe umuti ku buryo inguzanyo zitishyurwa neza zizagera munsi ya 5% mu gihembwe cya gatatu cya 2026.

Yavuze ko ubu ibigo byatumye inguzanyo zitishyurwa neza zikomeza kuba muri 6% ari ibyo mu rwego rw'ubwubatsi nubwo ari bike cyane.

Ati 'Ni ibigo bike mu rwego rw'ubwubatsi…kandi twizeye ko mu mpera z'umwaka tuzaba twakemuye iki kibazo. Mu gihembwe cya mbere twagize ikigo gikora ibijyanye n'inganda cyari mu gitabo cy'inguzanyo zitishyurwa neza, ariko twashoboye kubikemura.'

Ubufatanye na Rayon Sports na BK Pro League…

Dr. Karusisi yavuze ko nyuma yo gutangira imikoranire n'urwego rutegura shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda, no gukorana na Rayon Sports biri mu byatumye abakiliya biyongera ku rugero rwa 10,5% muri uyu mwaka bagera kuri 846.701 kugeza ku wa 30 Kamena 2026.

Ati 'Dusanga umupira w'amaguru ukunzwe cyane, Abanyarwanda bose biyumva mu ikipe, ubu dufite abakinnyi bose muri shampiyona, fan clubs, nanjye naratunguwe ukuntu zimaze kwishyira ku murongo, ni ibintu tubonamo amahirwe yo kugeza serivisi za banki ku bantu benshi bashoboka kuko twabonye uko umupira w'amaguru ugera kuri miliyoni nyinshi z'Abanyarwanda kandi bo mu byiciro byose.'

Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko BK Group PLC izakomeza gushyira imbaraga mu kuzamura umusaruro, kwagura serivisi z'ikoranabuhanga zigezwa ku baturage no gucunga neza uburyo imari ikoreshwa.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko bazakomeza kwagura serivisi zihabwa abaturage kugira ngo n’inyungu irusheho kwiyongera

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko ubufatanye bwa banki na shampiyona byatume abakiliya biyongera

BK Group PLC yungutse miliyari 56,4 Frw mu mezi atandatu


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-group-plc-yungutse-miliyari-56-4-frw-mu-mezi-atandatu-ya-mbere-ya-2026

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *