Ku ikubitiro, hazibandwa ku gusimbuza ibiti bya kawa bimaze imyaka irenga 30, haterwe ingemwe nshya zitanga umusaruro mwinshi.
Iyi gahunda yatangiriye mu turere dutandatu twa Ruhango, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.
Umuyobozi Mukuru w'Umushinga PSAC ushyirwa mu bikorwa na NAEB, Eric Kabayiza, yabwiye IGIHE ko gusazura ibiti bya kawa bizakorwa mu buryo bubiri.
Uburyo bwa mbere ni ukurandura ibiti bimaze nibura imyaka 30 bigasimbuzwa ibishya. Ubwa kabiri ni ugukata ibiti bimaze imyaka irenga irindwi, kugira ngo bishibuke bundi bushya kandi byongere gutanga umusaruro ushimishije.
Yagize ati 'Mu biti birenga miliyoni 26 biri mu gihugu bikeneye gusazurwa, tuzasimbuza ibiti miliyoni icyenda ku buso bwa hegitari 3.050. Tuzanasazura ubundi buso bwa hegitari 1.082, aho tuzakata ibiti bishaje kugira ngo bishibuke. Ibi bizakorerwa ku biti bimaze imyaka irenga irindwi bisarurwa.'
Yakomeje avuga ko abahinzi bazigishwa uburyo bwo kwita kuri kawa, ibikorwa byose bikazatwara miliyoni 37 z'amadolari ya Amerika.
Kabayiza yasabye abahinzi bafite ibiti bya kawa bishaje kwiyandikisha kugira ngo bafashwe kubisazura, kumvira inama bahabwa n'abashinzwe ubuhinzi no gukoresha ingemwe nshya zera vuba kandi zigatanga umusaruro mwiza.
Yavuze ko u Rwanda rwahisemo gukoresha ubwoko bushya bwa kawa bwitwa RAB C15.
Nyirababirigi Viviane wo mu Kagari ka Shanga, mu Murenge wa Maraba, yavuze ko yari afite ibiti bya kawa 1.000 bimaze imyaka 70, byatewe n'ababyeyi be. Nubwo byatangaga umusaruro mwinshi mu myaka yashize, byari bisigaye byera ibiro bitarenze 20 bya kawa.
Yagize ati 'Byadutezaga igihombo kubera kubura umusaruro, tugahorana ubukene kandi abandi beza neza. Ndashimira Leta yadutekerejeho, ikadufasha gusazura ibiti bya kawa ndetse ikanaduha ingemwe nshya ku buntu. Twizeye ko kawa turi gutera izaduha umusaruro mwinshi.'
Habyarimana André wo mu Kagari ka Kanyinya, mu Murenge wa Maraba, yavuze ko yasazuye ibiti 250. Mbere yabikuragamo ibilo 500 bya kawa mu gihembwe, ariko umusaruro wari waragabanutse ugera ku biro 100 gusa.
Ati 'Gutunga ibiti bya kawa bishaje byadutezaga igihombo, haba kuri twe no kuri Leta, kuko umusaruro twakuragamo utari ugihwanye n'ibyo twashoraga. Turishimira ko dufashwa gusimbuza ibyo biti byose, kandi ingemwe nshya tukazihabwa ku buntu.'
Mukamusonera Domitilla uhagarariye itsinda Abizerwa Maraba, ryifashishwa mu gutubura ingemwe za kawa, yavuze ko bamaze imyaka itatu bakorana na Leta muri iki gikorwa. Cyabafashije kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.
Yavuze ko kuba abahinzi basanzwe bongererwa ubushobozi bwo gutubura ingemwe bituma bazikorera neza kandi bagatanga ingemwe nziza, zera vuba.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, aherutse gutangaza ko u Rwanda rwifuza kongera umusaruro wa kawa ku kigero cya 50%.
Ibi bizafasha kongera ingano yoherezwa mu mahanga, hanaboneke ihagije ku masoko y'imbere mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kunywa kawa.
Kuri ubu, mu Rwanda hari hegitari ibihumbi 42 zihinzeho kawa. Mu myaka itanu, kuva mu 2020 kugeza mu 2025, kawa yinjirije igihugu miliyari 773 Frw, ni ukuvuga miliyoni 527 z'amadolari ya Amerika.




Leave a Reply