Mufti wungirije Sheikh Mushumba Yunusu aributsa abayoboke b'Idini ya Islam bo mu Karere ka Muhanga ndetse no mu tundi turere kuba aba mbere mu gutuma imijyi ibumbatiye amateka y'Idini ya Islam asigasirwa biciye mu bikorwa by'iterambere bihindura imibereho y'abayituriye.
Ibi yabigarutseho ubwo hatahagwa inyubako nshya igizwe n'ibyumba 2 mberabyombi ndetse n'ibindi byumba 5 byo gukoreramo. Mu gushimira Umuterangunga wafashije mu iyubakwa ry'iyi nyubako, yagize ati' Turashimira uyu muterankunga ukomoka mu gihugu cya Oman kuri iki gikorwa yaduhaye gitashywe. Yabaye hano cyera ariko yazirikanye ko agomba kubaha inyubako nziza nk'iyi igeretse rimwe izajya ikoreshwa nk'ibyumba mberambyombi (Sale) n'ibiro by'Abasilamu bo mu Karere ka Muhanga kandi ikaba yanakoreshwa mu bindi bikorwa bitandukanye by'Umuryango'.
Yakomeje asaba Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry'imijyi ibumbatiye amateka y'Abasilamu no gukomeza kubungabunga umurage wabo no kugira uruhare mu iterambere ry'iyi mijyi batuyemo.
Ati' Twebwe nk'umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda twifuza ko imijyi isanzwe yitirirwa Abasilamu harimo aha turi i Nyabisindu ya Muhanga, Mugandamure ya Nyanza, Bugarama ya Rusizi, Buswahirini ya Rwamagana, mu cyarabu cya Huye ndetse n'ahandi hafatwa neza hagamijwe kugira uruhare mu kubumbatira uyu murage wahitiriwe kandi bigahuzwa n'ubushobozi twifitemo nk'abayisilamu'.
Akomeza avuga ko nk'Ubuyobozi bw'Abayisilamu mu Rwanda batangiye ibiganiro n'inzego za Leta ndetse n'abafatanyabikorwa, mu rwego rwo gushaka ubundi bufasha bwafasha guteza imbere ibikorwa by'Abasilamu, cyane cyane ibikorwa bifasha abafite ubushobozi buke kandi hari icyizere ko bizagenda neza.
Uwafashije kubaka iyi nyubako, Nassor Hilal Khalfan Al Khanjary ukomoka muri Oman ariko akaba yaravukiye mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama mu bitaro bya Kabgayi yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda ariko cyane i Nyabisindu nyuma y'imyaka 58 ahavuye ari naho yavukiye.
Yagize ati' Navuye mu Rwanda mu mwaka w'1968 bivuze ko maze imyaka 58 ntakandangira mu Rwanda ariko natekereje icyo nakorera abo ku ivuko ryanjye nsanga nkwiye kubaha iyi nyubako yazafasha abakuru ndetse n'abazabakomokaho'.
Akomeza agira ati' Ndishimye cyane kuko nongeye kugaruka iwacu aho navukiye. Hashize imyaka 58 mvuye mu Rwanda ariko nkomeza kubatekerezaho kuko umubyeyi wambyaye yayoboye uyu musigiti bityo bituma ntekereza iki gikorwa cyafasha abakuru n'abato kandi kubaka iyi nyubako ni igikorwa gifite igisobanuro cyihariye kuri njyewe n'umuryango wanjye, ariko kandi u Rwanda na Oman dufitanye umubano ushingiye ku buvandimwe'.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yashimiye umuterankunga n'Abasilamu bo muri aka Karere ku ruhare bagira mu iterambere ryako, yemeza ko icyerekezo cy'uyu mujyi gishingiye ku iterambere ridaheza, ahubwo rikomatanya abafite ubushobozi bucye n'abafite bwinshi bityo iterambere rigasangirwa mu nguni zose.
Ati' Ntabwo dukwiye kugira umujyi usiga abaturage inyuma. Abafite amikoro macye nabo batekerezwaho kugira ngo hatagira usigara inyuma mu iterambere ry'imibereho myiza'.
Meya Kayitare, yijeje Abasilamu ko ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza gukorana na bo mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza ndetse n'iterambere. Yabasabye gukomeza kugira uruhare muri gahunda z'iterambere ry'Igihugu ziba zarateganyijwe hagendewe Ku byifuzo by'abaturage.
Ismaël na Mubarak ni bamwe mu basilamu bavuga ko bishimiye iki gikorwa kizafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi kizazamura ubukungu by'abasanzwe bakenera ubufasha.
Ismaël ati' Rwose turishimye ko duhawe iyi nyubako izafasha mu bikorwa byacu bya buri munsi. Hano habera ubukwe n'ibirori bya bantu baringaniye kandi bizanoroshya urugendo tujya gushaka aho twakorera inama'.
Mubarak yagize ati' Aha hantu abana bacu bahigira amasomo y'idini, haberamo Inama z'ubukwe kandi n'ubukwe bw'abantu batari benshi bwahabera ariko buriya ubuyobozi bwacu buzabitekerezaho burebe icyazamura inyungu z'abasilamu muri rusange'.
Iyi nyubako, izafasha Abasilamu bo mu Karere ka Muhanga kubona ahantu hakwiye ho gukorera, inabe kandi umusingi wo gukomeza kubaka ubufatanye n'iterambere ry'umuryango w'Abasilamu n'abaturage muri rusange. Ni inyubako igeretse rimwe ifite ibyumba 2 by'Inama byagutse n'ibindi byumba 5 byo gukoreramo.


Akimana Jean de Dieu
The post Mufti yasabye Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry'imijyi ibumbatiye Amateka y'Abasilamu n'ubuyislamu first appeared on Intyoza.
The post Mufti yasabye Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry'imijyi ibumbatiye Amateka y'Abasilamu n'ubuyislamu appeared first on Intyoza.
Leave a Reply