Intego abanyeshuri biga mu yisumbuye batangiranye umwaka w'amashuri wa 2026/27 (Video) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu gitondo cyo ku wa 3 Nzeri 2026 abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Musanze, Nyagatare, Ngororero na Gatsibo nibo batangiye kujya ku mashuri yabo.

Aba banyeshuri bahuriye muri parikingi ya Kigali Pelé Stadium bafashwa kubona imidoka zibageza ku mashuri yabo n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA).

Ni nyuma y'amezi abiri bari bamaze mu biruhuko bisoza umwaka w'amashuri bakimukira mu wundi.

Nubwo hari abazindutse bakitabira gahunda yo kujya ku mashuri ariko ubwitabire ntiburi hejuru ugeraranyije abahageze n'abiga mu turere twagombaga kugenda kuri uyu wa Mbere.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE, bavuze ko ibiruhuko byagenze neza ndetse ko biteguye kuzitwara neza ku ishuri.

Umunyeshuri wo muri College Immaculée Conception Save iherereye mu Karere ka Gisagara, Cyubahiro Ikaze Marchal, yavuze ko mu biruhuko yasuye inshuti n'abavandimwe.

Yagaragaje ko asubiranye ku ishuri ingamba zirimo kwiga cyane, kumvira ndetse n'ibindi kugira ngo bizamufashe kugera ku ntego afite zo kuba uwa mbere mu ishuri.

Ati 'Ingamba mfite ni ugukirikira mu ishuri, nkumvira abarimu nkaba uwa mbere mu ishuri kugira ngo intego zanjye nzazigereho zo kuba umuganga.'

Sangwa Carine Kelia wiga mu mwaka wa gatanu Imibare, Ubugenge, Ubumenyi bw'Isi n'Ubukungu i Gisagara kuri Saint Francois D'Assise yagize ati 'Njyiye kwiga cyane ndetse no gukora cyane nibanda ku kubahiriza amategeko y'ikigo.'

Umwari Mugisha Kethia wiga Maryhill Girls Rwanda iherereye muri Nyagatare yavuze ko agiye gukora cyane akazajya akurikira amasomo yose bigishwa.

Ati 'Icya mbere ni ukwiyambaza Imana, ikindi ni ugukora cyane, udasuzugura isomo iryo aryo ryose. Kubaha ukicisha bugufi.'

Uwamahoro Francine ufite umwana yari ajyanye ku ishuri yabwiye IGIHE ko imyiteguro yagenze neza kubera ko Leta iba yarabamenyesheje mbere igihe abanyeshuri bazatangirira ishuri.

Ati 'Imyiteguro yagenze neza kuko gusubira ku ishuri ntabwo biba bidutunguye ni ibintu tuba twarateguye kandi icyo dusaba abana ni ukutarangara birinda ibyabarangaza igihe cyose bari ku ishuri.'

Biteganyijwe ko ku wa 4 Nzeri hazagenda abo mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Nyabihu, Rubavu, Burera, Rwamagana na Kayonza. Ku wa 5 Nzeri hazagenda abo muri Huye, Nyamagabe, Karongi, Rutsiro, Rulindo, Gakenke, Ngoma na Kirehe.

Ku wa 6 Nzeri hazagenda abo mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Gicumbi, Bugesera, Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro.

Ubwitabire bw’abanyeshuri ntiburi hejuru nk’uko bisanzwe

Ingendo z’abanyeshuri zatangiye kuri uyu wa Kane zizamara iminsi ine

Ibyishimo byari byose ku banyeshuri bongeye guhura na bagenzi babo nyuma y’igihe kirekire bari bamaze mu biruhuko

Hari ababyeyi baherekeje abana gufata imodoka zibageza ku mashuri

Bamwe mu babyeyi babanje guha impanuro abana babo bagiye ku ishuri babasaba kuzitwara neza


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intego-abanyeshuri-biga-mu-yisumbuye-batangiranye-umwaka-w-amashuri-wa-2026-27

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *