Ntabwo nzacika intege – Sam Zuby nyuma yo kutabasha kujya mu Badepite #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyarwenya Muco Samson uzwi nka Samu Zuby, yavuze ko kuba atarabashije kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ahagarariye Urubyiruko, atazigera acika intege.

Ni nyuma yo kuba uwa gatatu mu bantu 54 bari bahanganye, ibintu avuga ko ari byiza ahubwo bimwongerera imbaraga.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sam Zuby yagize ati “Ndashimira buri wese wampamagaye cyangwa wanyoherereje ubutumwa. Murakoze ku nkunga n’imbaraga mwampaye. Ntabwo nabashije kugera mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko kuba narabaye uwa gatatu mu bakandida 54 ni intsinzi ndetse n’imbaraga zo gukomeza. Ndashimira Imana, ndakomeye kandi mfite icyemezo gikomeye cyo gukomeza. Sinzigera ncika intege. Urugendo rurakomeza.”

Samu Zuby yabonye amajwi atandatu mu bantu 196 batoye, angana na 3%. Ibi byatumye aba uwa gatatu mu majwi, mu gihe Niyonshuti Ben ari we waje ku isonga aba ari we ujya mu Badepite ahagarariye Urubyiruko.

Niyonshuti Ben yabonye amajwi 47 mu bantu 198 batoye, angana na 23,9%. Umukandida wamukurikiye yagize 10,2%.

Sam Zuby yashimiye abamuteye imbaraga

Source : http://isimbi.rw/ntabwo-nzacika-intege-sam-zuby-nyuma-yo-kutabasha-kujya-mu-badepite.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *