Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yagaragaje ko ibyavuye mu matora by'agateganyo byerekana ko Niyonshuti yatowe ku majwi 47 abanaga 23,9% by'abantu 198 batoye.
Nyuma y'aya matora, urubyiruko rwabwiye IGIHE ibyo rusanga umudepite mushya agiye kuruhagararira yazafatanya na mugenzi we gushyiramo imbaraga mu gihe cy'imyaka itatu manda y'Abadepite isigaje.
Kwizera Elie yavuze ko urubyiruko rw'u Rwanda rukeneye ubuvugizi bugamije kugabanya inyungu ku nguzanyo ruhabwa n'amabanki kuko zikiri hejuru.
Ati 'Muri banki iyo baduhaye inguzanyo tuyishyura ku nyungu iri hejuru muri za 15% na 19%. Ku bantu bakishakisha badafite indi mitungo biba bigoye, twumva hagiyeho amategeko agena ko amabanki yajya agena inyungu nto byaduha uburyo bwo gushyira mu bikorwa ya mishinga tuba twaragaragaje ariko itaratangira.'
Kwizera yavuze ko ikindi gikwiye kongerwa ari ibigo by'urubyiruko kuko hari uturere dufite nka kimwe mu murenge kandi urubyiruko rudashobora guhuriramo rwose.
Urubyiruko runyuranye kandi rwagaragaje ko ibikorwa byinshi rukorana na Leta mu nzego zitandukanye nk'abakorerabushake usanga bifite ingengo y'imari ntoya cyane, cyangwa ahubwo ntayo bigatuma rubikora ariko ntaho rwikora, bakumva yakongerwa kuko biba bifite akamaro.
Nanone rwagaragaje ko udukiriro, cyane cyane mu ntara tudahagije, ugasanga hari urubyiruko rusoje kwiga imyuga inyuranye ariko rudafite igishoro gihagije cyo gutangira kwikorera, ku buryo twongerewe tukagera henshi byaba ari andi mahirwe.
Byiringiro Olivier utuye mu Karere ka Karongi yavuze ko ingingo asanga ikwiye kwitabwaho ku badepite babahagarariye ari ugushyira ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n'ubundi buzerezi.
Yongeyeho ati 'Ikindi cyuho mbona mu mategeko ni uko urubyiruko rugihagarariwe n'abantu bake kuko ni babiri gusa kandi ni twe tugize igice kinini cy'Abanyarwanda. Dusanga twongerewe imyanya mu Nteko byaba byiza kurushaho.'
Uwiduhaye Jehovah Jireh wo mu Karere ka Burera yavuze ko asanga ubushomeri bwugarije urubyiruko abaruhagarariye mu Nteko bakwiye kubwitaho kandi bakagera no mu mirenge kuko usanga uruhari cyane cyane ururi mu bakorerabushake hari ibikorwa ruba rwiyemeje ariko rukabura amikoro.
Jibu Olivier wo mu Karere ka Bugesera umaze imyaka 10 akorana n'urubyiruko mu ngeri zinyuranye yavuze ko asanga rufite imbaraga n'ubushobozi, icyakora ko ikibazo cy'uburara mu rubyiruko gikwiye guhabwa umurongo ushingiye ku kwigira ku bakuru.
Ati 'Nifuza ko hajyaho uburyo bwo kwigisha urubyiruko indangagaciro zaranze Inkotanyi. Zabashije kubohora Igihugu kandi ntizigeze zitwara mu buryo twe turi kwitwara uyu munsi bituma tunengwa. Ni byo byatuma habaho umurongo wo kumenya ibyo tutahita twishoramo uko bije byose.'
Uwimana Eurelie wo mu Karere Kirehe yavuze ko nubwo urubyiruko rushishikarizwa guhanga imirimo hakiri ikibazo cyo koroherezwa kuri serivisi z'imari n'ibindi byo guheraho, ku buryo nko mu gukora ubuhinzi rwajya rutizwa ubutaka bwa Leta budakorerwamo ibindi.
Ikindi yagarutseho ni ikijyanye no gukora imenyerezamwuga kuko ibigo biriha urubyiruko birugenera amafaranga make cyane cyangwa se hamwe akaba ntayo, bigatuma rugorwa no kwigira ku murimo runabihuza n'imibereho bityo ko na byo abaruhagarariye mu Nteko bakwiye kubikoraho ubuvugizi.


Leave a Reply