Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Irene Ingabire Kamanzi [Gaby Kamanzi], yaryumenyeho ubwo yari abajijwe ku bukwe bwe.
Muri 2024 ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru ISIMBI, Gaby Kamanzi yavuze ko afite amasezerano yahawe n’Imana harimo iryo gukora igitaramo gikomeye hanze y’u Rwanda ndetse no gukora ubukwe gusa ntiyashatse gutangaza igihe buzabera.
Ni naho yahise agaruka ku musore yumva wazamubera umugabo, aho yavuze ko abaye akijijwe byaba bihagije ndetse akaba yaramuhitiwemo n’Imana.
Icyo gihe yagize ati “Ni kimwe gusa agomba akijijwe, ariko ngomba kumenya neza ko ariwe Imana ishaka , hari igihe ufata umuntu ukijijwe ugasanga siwe yaguteguriye.”
Gaby Kamanzi abajijwe igihe yumva azakorera ubukwe, yirinze kugira icyo abivugaho, avuga ko ari ubuzima bwite bwe.
Ati “Icy’ubukwe munyemerere ntacyo ndi bukivugeho, ni ubuzima bwanjye bwite.”
Gaby Kamanzi ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo, kuko ni umuntu wahisemo ko ubuzima bwe bw’umuziki bugomba gutanduka n’ubuzima bwe bwite.
Source : http://isimbi.rw/gaby-kamanzi-yaryumyeho-ubwo-yari-abajijwe-ku-bukwe-bwe.html
Leave a Reply