Umuhanzi nyarwanda uheruka gushyira hanze Album yise ‘Sunshine’, Dr Moyombo Thomas [Tom Close] yavuze ko bagenzi be babyirukiye rimwe mu muziki, The Ben na Meddy ari abahanzi beza babereye u Rwanda mu nguni zose.
Meddy na The Ben ni bamwe mu bahanzi beza u Rwanda rwagize binyuze mu ndirimbo zabo z’urukundo zafashaga benshi, n’uyu munsi baracyakunzwe n’ubwo Meddy we yahisemo guhindura akajya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Tom Close akaba mukuru w’aba bahanzi ndetse The Ben we banagiye bakorana indirimbo, yabwiye ISIMBI ko aba bahanzi ari abahanzi beza, abahanga binagaragazwa n’igihe bamaze mu ruganda bakaba bagikunzwe cyane.
Ati “Icya mbere ni abahanzi beza ni nayo mpamvu ubatoranyije mu bandi ukabavuga kuko abo twatangiranye cyangwa bakoze mu bihe bya kera ni benshi. Kuba ari abahanga no kuba barakoze cyane ni byo bitumye bararambye. Ni abahanzi beza u Rwanda rukwiriye.”
Kugeza uyu munsi byaragoranye kuba hari umuntu uza akicara agasobanura umuhanzi urusha undi hagati y’aba bombi kuko buri umwe afite abakunzi be n’undi akagira abe kandi benshi, ni nayo mpamvu izi mpaka zishobora kutazigera na rimwe zirangira.
Source : http://isimbi.rw/tom-close-yavuze-kuri-meddy-na-the-ben.html
Leave a Reply