Abanyeshuri basaga 600 ba Kaminuza y'u Rwanda bari gutozwa indangagaciro z'abayobozi beza – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni amahugurwa ryiswe 'Summer Camp 2026' yitabiriwe n'abanyeshuri basaga 600 barimo, abanyeshuri baturuka mu Rwanda ndetse n'abanyamahanga biga muri Kaminuza y'u rwanda, akaba afite insanganyamatsiko igaruka ku 'Kurera Abayobozi b'ejo hazaza baharanira impinduka zigamije imibereho myiza mu muryango Nyarwanda'.

Iyi gahunda yatangiye ku wa 28 Kanama 2026 mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera ikazamara icyumweru.

Atangiza aya mahugurwa, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko aba banyeshuri ari bo bayobozi b'ejo hazaza bityo ko basabwa gukurikira neza amasomo n'ibiganiro bazahabwa zibatoza indangagaciro zikwiye kubaranga.

Ati 'Ni mwe bayobozi b'ejo hazaza, musabwa gukurikira neza amasomo yateguwe kuko muri gutozwa kujya guhindura ibitaboneye yaba aho mutuye, aho mwiga, imiryango mukomokamo, cyangwa aho muzakorera. mwirinde ingeso mbi n'imyitwarire idahwitse harimo ubisinzi no gukoresha ibiyobyabwenge, nindi myitwarire yangiza ejo heza hazaza ku rubyiruko.'

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda wungirije Dr. Ndikumana Raymond, yavuze ko Kaminuza ihuza ubumenyi n'itorero kugira ngo abanyeshuri bagire ubumenyi, imyitwarire n'indangagaciro ziboneye bifafasha kuba koko umusemburo w'impinduka mu gukemura ibibazo kigaragara bibangamira iterambere.

Ati 'Kugira ngo ukoreshe ubumenyi wahawe ni ngombwa ko uba waratojwe, ufite indangagaciro zikwiye kandi ukabikora mu gihe gikwiye. Abanyeshuri bacu ni cyo tubifuriza.'

Yagaragaje ko aba banyeshuri bitezweho kuvamo abayobozi b'intangarugero, bahindura imibereho y'aho batuye, ariko byose bigomba guhera muri bo ubwabo.

Umuyobozi wa gahunda y'uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda, Professor Kagwesage Anne Marie, yavuze ko aba banyeshuri bitezweho gutanga umusaruro ugaragara.

Ati 'Aba banyeshuri tubitezeho byinshi birimo kuba Abanyarwanda n'Abanyafurika bafite indangagaciro, biteza imbere kandi bagateza imbere umuryango ndetse n'ibihugu bakomokamo muri rusange.'

Prof. Kagwesange yavuze ko mu banyeshuri bazanye harimo abanyamahanga kuko kuri ubu bafite abavuye mu bihugu 13, cyane ko ikigamijwe ari ukugira ngo indangagaciro babonera muri bagenzi babo bazazijyane iwabo.

Umwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa, Bimenyimana Samuel wiga Electronic and Telecommunication Engineering muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Nyarugenge, yavuze ko ubumenyi akomeje kungukira muri iri torero burimo kurangwa n'ikinyabupfura mu byo bakora byose, gukoresha igihe neza ndetse ko ibi byose bizakomeza kumufasha nasubira iwabo.

Ni ibintu ahuriraho na mugenzi we, Hala Waleed Makki, ukomoka mu gihugu cya Sudani, wavuze ko gutozwa gukorera kuri gahunda, kwirinda ubunebwe, gukorera hamwe no kubahiriza igihe biri mubyo bakomeje gutozwa ndetse ko bizabafasha kurushaho kwitegura gutanga umusanzu ukwiye mu iterambere rya Afurika.

Ku rundi ruhande, aba banyeshuri bagize umwanya wo gukora umuganda, aho bagize uruhare mu kubaka inzu y'umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera, abiga ubuvuzi bapima abaturage indwara zitandura, ndetse hanatangwa n'ikiganiro ku kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Kugeza ubu, Gahunda y'Uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda imaze kwinjiramo abanyeshuri bagera kuri 970, aho bafashwa mu kwiga muri Kaminuza ariko bakanatozwa kuba abayobozi beza muri rusange. Amahugurwa nk'aya atangwa ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa kugirango barusheho gutozwa indangagaciro zibategura neza kugira uruhare mu iterambere.

Gahunda y'uburezi ya Mastercard Foundation izafasha abanyeshuri 1,400 mu myaka 10, harimo 200 baziga amasomo y'ubuvuzi (4×4 Initiative) igamije gushyigikira gahunda y'u Rwanda yo gukuba inshuro enye umubare w'abakora mu buvuzi mu Rwanda.

Abanyeshuri basaga 600 ni bo bari mu itorero i Nkumba hagamijwe kubategura kuzavamo abayobozi b'ahazaza

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko aba banyeshuri ari bo bayobozi b'ejo hazaza, abasaba gukurikira kugira ngo bazatozwe indangagaciro zikwiye kubaranga

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda, Kagwesage Anne Marie, yavuze ko aba banyeshuri bitezweho gutanga umusaruro ugaragara

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond, yavuze ko Kaminuza ihuza ubumenyi n'itorero kugira ngo abigishwa bazagirire akamaro aho batuye cyangwa bakomoka ndetse n'aho bazakora

Iri torero rwiswe Summer Camp 2026, rifite insanganyamatsiko igaruka ku kurera abayobozi b'ahazaza batanga impinduka mu miryango

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza bimwe mu bibazo kugira ngo basobanurirwe bamenye kurushaho


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-basaga-600-ba-kaminuza-y-u-rwanda-bari-gutozwa-indangagaciro-z

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *