Umujyi wa Kigali waburiye abitwikira imvura bakamena imyanda yo mu musarane muri ruhurura – #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko imicungire y'imyanda yo mu bwiherero n'amazi akoreshwa mu ngo no mu nyubako zihuriramo abantu ari ibintu bifite umurongo bikorwamo udateje ikibazo.

Yagaragaje ko hari imyobo yabugenewe mu ngo isukwamo ayo mazi yakoreshejwe akazavidurwa kimwe n'imyanda yo mu bwiherero bakajyanwa mu kimoteri cy'i Nduba.

Ni mu gihe inyubako zihuriramo abantu benshi na zo zigira ahagenewe kujya iyo myanda yombi mbere yo gutwarwa n'imodoka zabugenewe.

Gusa abafite amikoro bo bashobora gusuka mu mazi imiti yabugenewe iyasukura akongera gukoreshwa cyangwa bagashyiramo imiti iyasukura noneho akaba yamenwa akajya mu bishanga nta kintu ari bwangize.

Mu buryo butandukanye n'ubwo ariko, Umujyi wa Kigali ugaragaza ko hari abamena ayo mazi yanduye ahatarabugenewe agatangira gutemba ndetse n'abakoresha za ruhurura bakaba basukamo imyanda yo mu bwiherero ikamanuka.

Ibi byagiye biteza ikibazo ndetse ku wa 3 Kanama 2026 Umujyi wa Kigali wakebuye abafite inyubako n'abazicunga barekura amazi mabi adatunganyijwe muri za ruhurura no mu bishanga, by'umwihariko mu masaha y'ijoro.

Wagaragaje ko icyo gikorwa kiri mu bitera umunuko ukabije mu bice bitandukanye by'umujyi bikabangamira abawugenda nijoro ndetse iyo myanda yagera mu bishanga ikanduza amazi yabyo, bikagira ingaruka ku binyabuzima birimo kandi kubitunganya byaratwaye amafaranga menshi.

Ntirenganya yavuze ko ubu ingaruka zirenze izo kuko muri iyi minsi y'impeshyi ahari abaturage bashobora kuba barakoresheje amazi yagiyemo iyo myanda.

Ati 'Muri ibi bihe by'ubura ry'amazi ahari abaturage bagiye bavoma amazi mu miferege yo kwifashisha. Urumva umuturage wavomye amazi arimo ya myanda yavuzwe yo mu bwiherero cyangwa mu ngo z'abantu biba ikibazo kurushaho.'

'Ibyo bintu kirazira kubikora dore tugiye no kwinjira mu bihe by'imvura aho usanga abantu bayitwikira bagahita bamena iyo myanda ngo ijyane n'amazi y'imvura. Kiraziririzwa kumena amazi yanduye gutyo, agomba gushyirwa ahabugenewe kandi ababirengaho bazabihanirwa.'

Umujyi wa Kigali wagaragaje impungenge ku myanda ishobora kuba yarivanze n'amazi abaturage bakoresheje mu mpeshyi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-waburiye-abitwikira-imvura-bakamena-imyanda-yo-mu-musarane

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *