Nyaruguru: Abantu 23 bamaze ukwezi kurenga mu bitaro nyuma y'ikigage banyoye – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku wa 25 Nyakanga 2026 nibwo mu Mudugudu wa Ruyenzi mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru abaturage banyoye ikigage mu birori, kigira ingaruka kuri bamwe ndetse birangira nyiri ibirori apfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste yabwiye IGIHE ko abantu bagize uburwayi nyuma yo kunywa ikigage ari 34 aho bagaragazaga ibimenyetso ko bari guhinda umuriro, bacika intege.

Yavuze ko bamwe bagiye boroherwa barataha ariko kuri ubu abagera kuri 23 bakaba barwariye mu bitaro bya Munini biherereye mu Karere ka Nyaruguru.

Ati “Ibirori byabaye nubwo bari babyakiye bafite ibyangombwa, bafite uburenganzira ariko byagize ingaruka ku baturage bamwe baracyitabwaho n'abaganga abandi barorohewe barataha, gusa umwe muri bo yarapfuye dukeka ko ari byo yazize nubwo yari asanzwe arwaye indi ndwara”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yameje aya makuru.

Ati “Polisi n'Ubugenzacyaha bakomeje iperereza ku bagize uruhare mu gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga bityo uwo bigaragaraho amategeko agakurikizwa.”

Polisi yasabye abo bireba bose kwirinda no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bihungabanya umutekano bikanatwara ubuzima bw'abantu.

Abagizweho ingaruka n'ikigage barwariye mu Bitaro bya Munini


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abantu-23-bamaze-ukwezi-kurenga-mu-bitaro-nyuma-y-ikigage-banyoye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *