Golan yavuze ko azajyana Sara Netanyahu mu nkiko nyuma y'uko mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru avuze amagambo ashimangira ko uyu munyapolitiki ashobora kuba yari afite amakuru mbere y'igihe ku gitero cya Hamas cyagabwe kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.
Ati 'Nta kabuza tuzatanga ikirego kuri Sara Netanyahu.'
Golan wahoze ari Umugaba Wungirije w'Ingabo za Israel, yavuze ko amagambo ya Sara Netanyahu ari umugambi w'ibikorwa byo gukomeza gukongeza urwango no guteza amacakubiri muri politiki y'igihugu.
Yair Golan yavuze ko ku munsi w'igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, yagiye ubwe ahabereye ubwicanyi mu iserukiramuco rya muzika rya Nova, aho yarokoye abantu benshi. Ibyo bikorwa byatumye ashimwa na bamwe mu Banya-Israel.
Uyu munyapolitiki yavuze ko ibyo ashinjwa na Sara Netanyahu bidafite ishingiro kandi ko biri mu bikorwa byo gukomeza gukwirakwiza ibirego bimwangisha abaturage.
Golan avuga ko ikirego ateganya gutanga kuri Sara Netanyahu kigamije kurengera izina rye nyuma y'ibyo avuga ko ari ibirego bimusebya.

Leave a Reply