Yabigarutseho mu kiganiro cyanyuze kuri RBA ku wa 28 Kanama 2026 cyagarukaga ku bidasanzwe byaranze ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri wa 2025/26.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, yavuze ko mu igenzura bakoze basanze nta munyeshuri winjiranye mu cyumba cy'ikizamini ibintu byatuma yica amabwiriza y'ikizamini cya Leta.
Ati 'Ntaho twigeze tubona ko hari umwana winjiranye ikintu runaka nka rwa rupapuro navuze yanditseho ibisubizo noneho ngo tuvuge ko ubu ari ho twahereye tuvuga ko yakopeye. Barabasatse koko bajya gukora ikizamini nta bintu bafite bituma batubahiriza amabwiriza ariko bikagaruka kuri cyakindi twavuze ngo babishowemo n'abandi bantu mu buryo twavuze mbere, barababwira, bababwira ibyo bagomba gukora, mu by'ukuri abana nubwo babifitemo uruhare muri ibyo byabaye ariko babishowemo, barakopejwe.'
Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko abanyeshuri 7.188 ari bo baketsweho gukopera ibizamini bya Leta mu 2025/26, ari na bwo hari habonetse iki kibazo cyane.
Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko umwarimu bizagaragara ko yakopeje abanyeshuri azahabwa igihano kizabera abandi urugero.
Ati 'Niturangiza iperereza twavuze, abo bizahama ko bagize uruhare muri ibi bintu bazahanwa. Ngira ngo niturangiza kubahana ntawe uzongera kubikora kugira ngo bumve ko ari ibintu tutagomba gukurikiza rwose kuko tutabikemuye bizamunga uburezi. Ntabwo rero ari ibintu twakwihanganira, ni ibintu tugomba guca burundu bikavaho.'
Yirinze kwemeza ko umwarimu uzafatwa yakopeye azirukanwa, kuko ngo hagomba gukurikizwa amategeko ariko 'ntabwo agomba kuba mu burezi.'
Minisitiri Nsengimana yavuze ko hagomba kwimakazwa umuco wo kwanga guhemukira abana, ahubwo abarimu bagashyirs imbere kwigisha abana bakamenya.
Umunyeshuri ufashwe yakopeye ahabwa zeru mu isomo yakopeye.
NESA yemeza ko uko ibizamini bya Leta bitegurwa n'uburyo bicungirwa umutekano nta buryo byasohoka ngo bibonwe mbere, ahubwo ngo ibikorwa byo gukopera byagaragaye ko bikorwa ku munsi wo kubikoraho.

Leave a Reply