Icyo ubushakashatsi buvuga ku rukundo rw'abashakanye rwimukira ku bana – #rwanda #RwOT

Written by

in

Hari abandi bavuga ko atari ikibazo cy'umugore gusa, ahubwo ko ari icy'abashakanye muri rusange kuko bose bimurira urukundo ku bana, ahasigaye bagahuzwa gusa n'inshingano bahuriyeho ziganjemo izo kurera. Abashakashatsi babivugaho iki?

Nko mu 2022 ubushakashatsi bwashyizwe ku rubuga rw'Ikigo gishinzwe Ubuzima muri Amerika, National Institutes of Health, mu Ishami ryacyo rishinzwe amakuru y'ikoranabuhanga mu buvuzi, National Center for Biotechnology Information (NCBI), bwagaragaje ishusho y'impinduka ziba iyo abakundana cyangwa abashakanye bamaze kubyarana.

Ubu bushakashatsi bushingiye ku busesenguzi bwakorewe ubundi bushakashatsi 49 bwakozwe mu bihe bitandukanye ndetse bugakorerwa mu bihugu bitandukanye, aho 19 muri bwo bwakorewe muri Amerika y'Amajyaruguru, 14 bugakorerwa mu bihugu by'i Burayi.

Hasesenguwe amakuru yatanzwe n'abantu 145.139 barimo ab'igitsinagore 139.956 n'abigitsinagabo 4.790. Muri bo hari harimo na 'couples' icyenda z'abakundana ariko batarabyara na 'couples' 97 z'ababyaranye ariko ari ari ubwa mbere.

Bagiye bakurikiranwa mu bihe bitandukanye, nk'ababyaranye bakabazwa amakuru mbere yo gutwita, mu gihe cyo gutwita ndetse na nyuma yo kubyara.

Byaje kugaragara ko uko abantu banyurwa mu rukundo cyangwa mu rushako rwabo bigenda bigabanuka iyo hajemo umwana cyane cyane uwa mbere, ndetse bikagabanuka cyane mu mwaka wa mbere nyuma yo kubyara uwo mwana w'imfura.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko zimwe mu mpamvu zibitera ari uko usanga iyo abakundana batarabyarana usanga buri wese agira igihe kinini cyo kwita kuri mugenzi we, bikagabanuka iyo hajemo uwo mwana kuko usanga bose bahugira ku kumwitaho.

Abagore ni bo benshi bumva batacyitaweho mu rukundo cyangwa mu rushako nyuma yo kubyara. Iryo gabanuka kandi rirakomeza kuri izo 'couples' no mu mwaka wa kabiri nyuma yo kubyarana umwana w'imfura, ariko ho bikaba ku kigero gito cyane ugereranyije n'uko biba bimeze mu mwaka wa mbere.

Izindi mpamvu zagaragajwe ni uko kuba umubyeyi ku nshuro ya mbere bihindura icyo wagereranya n'ibiranga umuntu, inshingano ze ndetse n'uko yitwara mu buzima bwa buri munsi, bikagira uruhare mu mpinduka z'uko yitwara kuko bimutera 'Stress' ugasanga agabanyije igihe yahaga na wa mukunzi we babyaranye.

Impinduka zizanwa n'ihindagurika ry'imisinzirire ku babyeyi bashya bitewe no kwita ku ruhinja ndetse no kwita ku bindi bintu bishya bijyanye no kurwitaho, na byo bituma ababyaranye bagabanya uko bitanagaho kubera guhugira ku mwana.
Byanagaragaye ko nyuma yo kubyara, usanga ababyaranye bagabanya uburyo bwo guhanahana amakuru cyangwa se uko bakora 'communication' hagati yabo kubera uko guhugira ku kwita ku mwana, ndetse bakanagabanya uko bagaragarizanya ya marangamutima y'urukundo bagaragarizanyaga mbere yo kubyara.

Ikindi ni uko burya nyuma yo kubyara usanga hagati y'ababyeyi hatangira kugaragara cyane amakimbirane cyangwa byinshi batumvikanaho, bijyanye n'izo nshingano nshya zo kwita kuri uwo mwana.

Hari no kuba nyuma yo kubyara usanga gufashanya hagati y'ababyeyi bashya bigabanuka, mbese hamwe wakeneraga umukunzi wawe byihutirwa ugahita umubona ugasanga si ko bikimeze nyuma y'uko mubyaye, bigatuma utangira gutekereza ko atakikwitaho nka mbere kandi ari impinduka zazanwe n'izo nshingano nshya zo kwita ku mwana.

Iryo gabanuka ryo kumva umuntu akunzwe mu rukundo cyangwa mu rushako kandi ryanagaragaye kuri 'couples' zitarabyara uko bagenda bamarana igihe, ariko ho biba ku kigero gito ukurikije uko byari bimeze ku babyaye bakoreweho ubu bushakashatsi.

Ikindi ababyaranye badakwiye kwirengagiza, ni impinduka z'umwihariko ziba ku mugore nyuma yo kubyara zinamutera agahinda gakabije, ibizwi nka 'Postpartum Depression'. Aka gahinda kibasira nibura umugore umwe muri barindwi nyuma yo kubyara nk'uko ubushakashatsi bubyerekana.

Hari abagore bamara kubyara bakumva batakinezezwa n'ibintu runaka byabashimishaga mbere, bakagira uguhindagurika mu marangamutima, bakumva bigunze, ndetse bamwe bagatekereza ko batagihabwa agaciro nyuma y'uko usanga hari inshingano batakibasha kuzuza kandi barazikoraga neza mbere yo gutwita no kubyara.

Niba uri mugabo w'uwo mugore, biba bigoranye ko wamwitegaho byinshi mu kumwitaho ngo akwereke urukundo rwinshi nk'uko yabikoraga mbere y'izo mpinduka. Gusa ntibiba bisobanuye ko atakigukunda, ahubwo uba ukwiye kugira amakuru kuri izo mpinduka ziri kumubaho, mugafatana imyanzuro y'uko munyurana muri ibyo bihe mutababazanyije.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-ubushakashatsi-buvuga-ku-rukundo-rw-abashakanye-rwimukira-ku-bana

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *