Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 24 Kanama 2026, Perezida Kagame yavuze ko ibi binyobwa birimo ibyitwaga 'ibyuma' byari bikomeje kwica abantu benshi, bityo ko Leta itari gukomeza kurebera.
Yagize ati “Ku bivugwa twongereho n'ibigaragara n'ibyo tubona noneho biba. Hari ibinyobwa bidafite ubuziranenge na gake ndetse bihitana abantu. Twahera aho ngaho, twakwibaza 'Ariko ibi ni byo? Byica abantu, byishe abantu?' Tugahera aho honyine. Igisubizo ugishaka wese aragifite.”
Yakomeje ati “Byica abantu, byishe abantu ndetse batagira umubare. Niba mukurikira amakuru nk'uko bamwe muri mwe mugomba kuba mubikurikira, ntabwo ari ukuvuga ngo hapfuye abantu babiri gusa uyu munsi, ngo ejo hapfuye undi umwe. Barapfa ari 20, 30, 50, hari ubwo hapfuye abari hafi kugera mu 100 ku munsi umwe. Ugiye gushyira abamaze gupfa mu mwaka urabyumva uko abantu bangana.”
Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kureba ku bihombo by'inganda n'abakozi bazo bari kugira mu rwego rw'ubukungu kubera ibikorwa byo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, icyagombaga kubanza ari ugusubiza ikibazo cy'ubuzima bw'Abanyarwanda.
Ati “Mbere y'uko ngera kuri ibyo bindi by'inganda, by'abakozi, tubanze dusubize ikibazo cy'ubuzima bw'aba bantu. Ese turashaka inganda n'abakozi bazikoramo bari buhitanwe n'ibikorerwa muri izo nganda? Cyangwa turashaka ibihitana abantu batwaye mu nganda kugurisha ibikenewe n'izi nganda?”
Umukuru w'Igihugu yakomeje ati “Ntabwo ndumva neza umuntu waba abishyigikiye ngo atekereze inganda, atekereze abantu bakora muri izi nganda, ukuyemo abo byica umunsi ku wundi, nk'uko bizwi, nk'uko mubibona.”
Yavuze ko mu gihe inganda zikora ibyica abantu inshuro nyinshi, igihugu kidakomeza kurebera, ahubwo ko kiba kigomba gufata ingamba.
Ati “Ariko noneho usibye wowe ubikora bikica abantu, iki gihugu kiyoborwa gite? Igihugu cyareka abantu bagapfa gusa, cyo kikarebera, cyo kiba ari igihugu ki? Ni igihugu gifite imibereho imeze ite?”
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi n'abakozi bo mu kigo cy'igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa (Rwanda FDA) n'urwego rutsura ubuzirenenge, RSB, bagiriyeho kugenzura ibitangiza abantu.
Yagaragaje ko atekereza ko abakozi n'abayobozi ba Rwanda FDA n'aba RSB bakurikiranywe n'ubutabera, bashobora kuba bafite uruhare mu bikorwa by'inganda zafunzwe, ariko ko bazabyisobanurira mu nkiko.
Ati “Bamwe muri aba rero ndibwira ko babifitemo uruhare, ndetse bashobora kuba bafite uruhare muri izo nganda cyangwa se abafite izo nganda babahuma amaso, bakareka ibintu byabo bigahita, bikajya kwica abantu. Njyewe ni ko ntekereza ariko noneho bazabyisubiriza, igihe bakurikiranyweho ibyo ngibyo. Ni bo bazabisubiza, nta wundi uzabibasubiriza.'
Perezida Kagame yavuze ko Leta izakomeza guhangana n'abakora ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge byahawe amazina adasanzwe kandi byica abantu umunsi ku wundi.
Ati “Si ibyo gusa (by'inzoga) n'ibindi tumaze iminsi tuvuga niba mubikurikira ibi biyobyabwenge, hari ibyo binyobwa hari n'ibindi by'ibiyobyabwenge, mwaragiye murabiririmba mubyita amazina y'igitangaza. Birica abantu, birica abana, birica abantu bato muri iki gihugu n'abakuru hari ababirimo.”
“Kuri iyo ntambara rero, abanyumva cyangwa ababirimo bo babyitege, abo bo turaza guhangana na bo nyine. Ibintu biraza kujya ku murongo uko bikwiye, abantu bazi icyo bisaba, baragishoboye.”
Perezida Kagame yahamije ko areba iby'iki gihugu n'Abanyarwanda no gukorana na bo kugira ngo bashobore kumenya ibibafitiye inyungu.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru ba nyir'inganda, abakozi bazo, abayobozi n'abakozi bo muri Rwanda FDA bakurikiranyweho uruhare mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge no gukora ibyaha bijyanye no gusuzuma ubuziranenge.
Hari abanenze uburyo aba bantu bagaragajwe, ariko Perezida Kagame yasobanuye ko iki kibazo gishobora gukosorwa ariko ari gito ugereranyije n'icyo gukurikirana abakekwaho ibi byaha.

Leave a Reply