Uyu mushinga biteganyijwe ko uzatangira kubakwa mu Ukwakira 2026, witezweho kuba umwe mu mishinga minini y'abikorera muri Kenya no muri Afurika y'Iburasirazuba.
Dangote aherutse gutangaza ko 30% by'amafaranga azakoreshwa muri uyu mushinga azava mu mari bwite y'abashoramari, mu gihe 70% asigaye azava mu nguzanyo.
David Ndii, Umujyanama wa Perezida wa Kenya, William Ruto mu cyumweru gishize yatangaje ko Dangote yemereye ibihugu birimo Kenya, Ethiopie n'u Rwanda kugira imigabane ingana na 30% muri iri shoramari.
Ndii yavuze ko yavuze ko Kenya izafata imigabane 10% ingana na miliyoni 500$, bivuze ko haramutse harimo ibihugu bitatu bikoze ishoramari ryaba ari miliyari 1,5$.
Biteganyijwe ko ruzajya rutunganya utugunguru twa peteroli ibihumbi 700 ku munsi, rukarusha ubushobozi uruganda rwa Dangote ruri i Lagos, rutunganya ibihumbi 650 ku munsi.
Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 24 Kanama 2026, yabajijwe niba u Rwanda hari ishoramari ruteganya gukora muri uru ruganda rwa Dangote.
Ati 'Mu buryo bumwe [ibiganiro] byabayeho ariko haracyari kare kugira ngo umuntu avuge byinshi birambuye, biracyakorwaho. Hari ibikiri gutunganywa ariko icyo navuga ni uko u Rwanda rwashimishwa no kuba umwe mu bafite uruhare muri iryo shoramari.'
Uruganda ruzajya rwohereza ibikomoka kuri peteroli muri Kenya no ku yandi masoko yo muri Afurika y'Iburasirazuba n'iy'Amajyaruguru, harimo na Misiri.
Dangote yavuze ko kugira ngo uruganda ruzibe icyuho cy'ibikomoka kuri peteroli, Kenya isabwa gutanga ikibanza, gufasha mu gushaka igishoro no kururinda ibikomoka kuri peteroli bihendutse biva mu Buhinde n'u Burusiya.
Uyu mushinga watekerejwe mu gihe ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba bikomeje gushaka uburyo byagabanya kwishingikiriza ku bikomoka kuri peteroli bitumizwa cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati, agace kamaze iminsi karimo intambara z'urudaca.

Leave a Reply