Umuhanzi w’Umunyarwanda akaba umuhanga mu gutunganya indirimbo (producer), Element Eleeeh yishimiye guhura n’umuhanzi w’icyamamare muri Amerika, Ne-Yo.
Uyu muhanzi urimo kubarizwa muri Amerika muri iyi minsi aho ari gukora kuri album ye ya mbere, abinyujije kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Element yashyizeho amashusho aba bombi bahuje urugwiro.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bahuriye Leta ya Arizona aho Ne-Yo ari mu bitaramo bye bizenguruka Leta zitandukanye zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko bigaragara mu mashusho, barahuye baganiraho nubwo nta mwanya munini bamaranye gusa amakuru avuga ko bashobora kuba hari n’umushinga w’indirimbo baganiriyeho ndetse ikaba yaramaze no gukorwa.
Element akaba aheruka gushyira hanze indirimbo yise Ayayaah yakoranye na Bien ndetse Joshua Baraka.
Source : http://isimbi.rw/element-eleeeh-yishimiye-guhura-na-ne-yo.html
Leave a Reply