Ese aho bukera AI ntiri busubize abahanzi nyarwanda ku isuka? #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubwenge buhangano (AI) bukomeje guhindura uruganda rw’umuziki rwo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi, aho ibigo mpuzamahanga bikomeye n’abahanzi bamwe babona ko bushobora gufungura imiryango mishya y’amafaranga, mu gihe abandi batinya ko bushobora gutesha agaciro umurimo w’ubuhanzi ku buryo wahinduka uwa buri umwe wese wabyifuza.

Guhera mu mwaka ushize, umuziki wakozwe na AI wavuye ku kuba ikintu abantu barebaga nk’urwenya cyangwa igerageza ry’ikoranabuhanga rishya, utangira kugira uruhare rugaragara ku isoko kugeza ku ndirimbo benshi bakunze hano mu Rwanda yitwa 'Let Me Be’ yakozwe na AI nk’uko nyirayo Elivin Cena yabyemeje.

Usibye n’iyi ndirimbo, hari n’izindi zakozwe na AI zageze ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe kuri Spotify, ndetse n’umuhanzi Xania Monet agirana amasezerano n’ikigo cy’umuziki.

Ibi byatumye impungenge ziyongera mu bahanzi batinya ko ikoranabuhanga rishobora gukoresha ibihangano byabo mu kwigisha AI, hanyuma ikabyifashisha ikora umuziki mushya usa n’uwabo.

Nkubwo urubuga rwa AI rushobora gusesengura umuziki mwinshi, rukiga amajwi, imiterere n’uburyo indirimbo zikorwa, ubundi umuntu agatanga amabwiriza mu magambo cyangwa mu ijwi AI ikamukorera indirimbo mu kanya nk’ako guhumbya.

Mbere, ibigo bikomeye by’umuziki byari byaragiye mu nkiko bishinja Suno na Udio gukoresha ibihangano by’abahanzi nta burenganzira. Gusa nyuma yaho habaye impinduka, aho Universal Music Group yagiranye ubufatanye na Udio, Warner Music Group ikorana na Udio na Suno, ndetse Sony Music na yo yinjira mu masezerano na Klay.

Ibi bigo bivuga ko amasezerano agamije kurengera uburenganzira bw’abahanzi no kubaha amahirwe mashya yo kubona amafaranga mu gihe ibihangano byabo bikoreshejwe na AI. Klay na yo ivuga ko abahanzi bazajya bahabwa ingurane igihe ibikorwa byabo bikoreshejwe.

Ariko bamwe mu bahanzi ntibabyumva kimwe. Hari abatinya ko koroshya uburyo umuntu wese ashobora gukora cyangwa guhindura indirimbo bishobora gutuma umurimo w’umuhanzi usanzwe utakaza agaciro. Abahagarariye abahanzi banagaragaje impungenge ku kuba amasezerano hagati y’ibigo by’umuziki n’ibya AI atarajya ahagaragara mu buryo burambuye.

Ese AI yasimbura umuhanzi?

Nubwo AI ishobora gukora umuziki usa neza n’uwakozwe n’umuntu, ikibazo gikomeye ni ukumenya niba ishobora gusimbura ubuhanga n’amarangamutima by’umuhanzi.

Umuziki w’umuntu akenshi ushingira ku rukundo, kubura uwo yakundaga, ibyishimo, intimba n’ibindi bihe umuntu anyuramo. AI yo ntigira ubuzima cyangwa amarangamutima yo kubaho muri ibyo bihe. Ni na yo mpamvu umuziki w’abahanzi nka The Beatles, Prince na Kendrick Lamar wagiye urenga ku buryo busanzwe bwo gukora indirimbo, ugahindura uko abantu batekereza ku muziki.

Hari n’impungenge z’uko AI ishobora gukoresha ibihangano by’abahanzi mu kwiga uburyo bakora umuziki, hanyuma ikabyifashisha mu gukora ibindi bihangano.

AI ishobora kuba umufatanyabikorwa

Ku rundi ruhande, hari ababona ko AI itagomba gufatwa nk’umwanzi w’umuhanzi, ahubwo nk’igikoresho gishobora kumufasha. Umuhanzi ashobora kuyikoresha mu gushaka ibitekerezo, kwihutisha umusaruro cyangwa kunoza amajwi.

Bamwe mu bahanzi bamaze kugerageza ubu buryo. Grimes yakoresheje AI mu bikorwa bijyanye n’umuziki n’ijwi, mu gihe David Guetta na we yigeze gukoresha AI mu gukora indirimbo yigana ijwi rya Eminem.

Ibi bigaragaza ko ahazaza umuhanzi ashobora gukorana na AI aho kuyisimbuzwa. AI ishobora kuba umufasha mu guhanga, ariko umuhanzi akagumana igitekerezo, ubuzima n’ubutumwa bwihariye biha indirimbo uburemere.

Ikibazo cy’uburenganzira gikomeje kuba ingume

Nubwo ibigo by’umuziki bivuga ko ubufatanye na AI bushobora guha abahanzi andi mahirwe yo kubona amafaranga, hari abahanzi bagifite impungenge ku burenganzira bwabo n’uburyo amasezerano akorwa. Bamwe mu bahagarariye abahanzi banenze kutagira amakuru ahagije ku bijyanye n’amasezerano hagati y’ibigo by’umuziki na AI.

Ikindi kibazo ni uko uko AI izagenda irushaho gutera imbere, bizagorana gutandukanya umuziki wakozwe n’umuntu n’uwakozwe n’ikoranabuhanga. Hari n’abatinya ko ibyo bishobora gutuma agaciro k’ibihangano by’abantu kagabanuka.

Nubwo bimeze bityo, umuziki ukomeje kuba igikoresho cyo guhuza abantu no kubagezaho inkuru n’amarangamutima. AI ishobora gukora injyana nziza cyangwa amagambo yumvikana, ariko igice cy’umuntu gituma indirimbo igirana isano n’ubuzima bw’abayumva kiracyafite umwanya wacyo.

Elvin Cena yemeje ko indirimbo ye yifashishije AI

Source : http://isimbi.rw/ese-aho-bukera-ai-ntiri-busubize-abahanzi-nyarwanda-ku-isuka.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *