Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2027 A mu Rwanda hose hateganyijwe guhinga ubuso bungana na hegitari ibihumbi 765.
Hegitari ibihumbi 100 zizahingwa mu buryo bubungabunga ubutaka nka bumwe mu buryo Leta yabonye bwafasha abahinzi benshi kongera umusaruro.
Ubu buhinzi uburyo bukorwamo, umuhinzi acukura umwobo agashyiramo ifumbire ubundi agateramo ibigori cyangwa ibishyimbo, agasasira umurima we adakoresheje isuka ngo arime nk'uko byari bisanzwe. Ibi bituma iyo haguye imvura ibasha kuguma mu butaka bigafasha cya gihingwa kwera neza kandi kigifite amazi.
Nubwo ubu buryo ari bwiza byagaragaye ko nta mashini zihari zo kwifashisha ku bantu basanzwe bahinga ku buso bugari ku buryo bazifashisha batera imyaka.
Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, kuri uyu wa Kabiri ubwo yitabiraga inama yaguye igamije kurebera hamwe imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga cya 2027 A no gufata ingamba zafasha abaturage kwihaza mu biribwa mu Ntara y'Iburasirazuba, yatangaje ko bari gushakisha imashini zakwifashishwa muri ubu buhinzi bushya.
Ati 'Turi gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo tubone imashini zikoreshwa mu buhinzi bubungabunga ubutaka hari nk'ahantu bagiye bazifite nka RICA n'ahandi ariko turashaka ko abantu bose batanga serivisi zo guhinga bakoresheje imashini baba bazifite zishobora kwifashishwa ku buso bunini.''
Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2027 A, u Rwanda ruzashyira imbaraga mu buhinzi bubungabunga ubutaka ndetse n'ubuhinzi bukorerwa mu byanya byatoranyijwe bya FOBASI aho byitezwe ko umusaruro uzahava uzikuba kabiri ku musaruro wari usanzwe uhaboneka.
Biteganyijwe ko nka FOBASI ubuso bungana na hegitari ibihumbi 246 aribwo buzahingwaho, ubugera kuri hegitari ibihumbi 100 bwitabweho by'umwihariko. Ni mu gihe ubuso bubungabunga ubutaka bwo buzakorerwa kuri hegitari ibihumbi 100.
FOBASI ni gahunda ya Leta y'u Rwanda igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, abahakorera ubuhinzi bakubakirwa ubushobozi mu buryo bw'ubumenyi n'amafaranga, bagahabwa inyongeramusaruro hakiri kare n'ibindi bifasha guteza imbere ubuhinzi.
Iyi gahunda ikorerwa ku buso buto bwa hegitari eshanu bugenzurwa n'amatsinda mato y'abaturage.


Leave a Reply