Umutoza wa Kigali FC yahoze ari AS Kigali, Bisengimana Justin yavuze ko Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude bamaze iminsi bakorera imyitozo muri iyi kipe atari abakinnyi wakwifuriza gukina mu Rwanda.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Bisengimana Justin yavuze ko aba bakinnyi baje mu ikipe ye basaba gukora imyitozo gusa nta kindi kibyihishe inyuma.
Ati “Ruboneka ni umukinnyi w’Umunyarwanda, ni umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu, ni umukinnyi utarabona ikipe, yasabye ko yaza akaba akora imyitozo, twamuhaye ayo mahirwe kubera ko ni umukinnyi w’umunyarwanda, agomba kuba ameze neza igihe cyose yabonera ikipe, yahita agenda nta kibazo.”
Kuba amutekereza kuba yamukinisha, yagize ati “Biramutse bikunze byaba ari amahirwe kuko nubwo bunararibonye turabukeneye kugira ngo barumuna be bagire icyo bamwigiraho ariko intego yo kuza hano ntabwo ari ukuguma muri AS Kigali ni ukugira ngo tumufashe agume meze neza.”
Ibi ni nabyo yavuze kuri Niyomugabo Claude, aho yavuze ko na we ari umukinnyi urimo gukoreramo imyitozo gusa.
Ati “Na we ni uko, bose nta n’umwe twahamagaye ngo aze gukora imyitozo, basabye ko twabafasha kandi ntekereza ko ari byiza kugira ngo nibaramuka babonye ikipe yaba hanze y’igihugu cyangwa mu gihugu bazagende bameze kugira ngo bizabafashe gutanga umusaruro mu kazi gashya bazaba babonye.”
Ku kuba hari ibiganiro hagati yabo n’iyi kipe yagize ati “Oya nta biganiro bihari.”
Umutoza Bisengimana Justin ariko na none yavuze ko ababonye atabanga ariko na none atabona ari abakinnyi bakiri ku rwego rwo gukina mu Rwanda.
Ati “Ntabwo nakwanga umukinnyi mwiza, mubonye nabyishimira ariko ibyifuzo byanjye mu by’ukuri ni abakinnyi bamaze kugera ku rwego utakwifuriza ko bakina mu Rwanda, baramutse babonye ikipe nziza bagasohoka bakajya gushakira hanze, byaba ari byiza ariko umupira ni ugukina, ayo mahirwe batayabonye icyiza si uko bakicara mu rugo.”
Nibwo Kigali FC yagerageje kubasinyisha, ntabwo byakunze kuko bayiciye amafaranga menshi ikindi ISIMBI yamenye ni uko barimo kugerageza amakipe yo hanze y’u Rwanda aho nka Niyomugabo Claude ashobora kwerekeza muri Al Merrikh SC gusa bidakunze bahaye isezerano iyi kipe ko bazayikinira.
Source : http://isimbi.rw/niyomugabo-claude-na-ruboneka-bosco-ntiwabifuriza-gukina-mu-rwanda.html
Leave a Reply