Umuhanzi The Ben yongeye kwandika amateka mashya kuri YouTube, nyuma y’uko indirimbo ye nshya 'Inshallah’ igeze ku bantu barenga miliyoni imwe mu minsi ibiri gusa, igaca agahigo kari kamaze imyaka itanu gafitwe na Meddy.
'Inshallah’ yasohotse ku wa 16 Kanama 2026, yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki. Mu masaha 48 gusa, amashusho yayo yari amaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1.1 kuri YouTube, umubare watumye The Ben arenga ku gahigo kari gafitwe na Meddy binyuze mu ndirimbo 'My Vow’.
Uretse aka gahigo ko kuri YouTube ivanyeho, 'Inshallah’ iri no kuvugwa kubera ubutumwa bwayo bushingiye ku rukundo. Muri iyi ndirimbo, The Ben aririmba ku musore ukunda umukobwa byimazeyo, akamwizeza ko urukundo amufitiye ari urw’ukuri ndetse ko yifuza ko bazabana, kugeza ubwo yamwambika impeta.
'My Vow’ yagiye hanze mu 2021, icyo gihe iba indirimbo y’umuhanzi Nyarwanda ku giti cye yihuse kugera kuri miliyoni imwe y’abayirebye mu minsi ibiri. Yakomeje kwitabirwa cyane, kuko yageze kuri miliyoni ebyiri mu minsi itanu, mbere yo kurenga miliyoni 10 mu mpera z’Ugushyingo 2021.
Indirimbo yatunganyijwe na Producer MadeBeat mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yakozwe mu buryo bwibanda ku nkuru y’urukundo yayobowe na Julien Bmjizzo afatanyije na Bright Ngabo.
Source : http://isimbi.rw/the-ben-yakuyeho-agahigo-kari-kisangijwe-na-meddy.html
Leave a Reply