Ibi yabitangaje ubwo yasobanuraga ivugururwa ryakozwe muri gahunda y'amasomo yigishwa muri porogaramu ya 'Diploma in Legal Practice'.
Dr. Aimé Muyoboke yavuze ko ahantu hashyizwe imbaraga ari mu masomo ajyanye n'ikoranabuhanga, hakazongerwamo iry'ubwenge buhangano (AI) hagamijwe kurushaho kwihutisha serivise batanga ndetse no gufasha abanyeshuri kurushaho gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga.
Ahandi hashyizwe imbaraga ni mu bijyanye n'amategeko y'ubucuruzi, kugira ngo abanyeshuri barusheho kumenya uburyo bwo gukemura impaka ziva mu bucuruzi, ibigo by'imari, bafite ubunararibonye.
Yavuze ko ubundi itegeko ry'u Rwanda rigenga uburezi risaba za Kaminuza zose kuvugurura porogaramu zazo nyuma y'imyaka itanu kugira ngo barebe niba iyakoreshwaga igisubiza ibibazo abaturage bahura nabyo.
Asobanura ko na bo bavuguruye porogaramu y'imyigishirize ariko ivugururwa bijyana n'icyerekezo ubutabera bw'u Rwanda bwifuza.
Ati 'Natwe twavuguruye porogaramu yacu kugira ngo tugire umunyamategeko wumva ko umuturage agomba kuba ku isonga mu mitangire ya serivise z'ubutabera kubera ko butangwa mu izina ry'umutarage cyane ko ari ko itegeko rivuga, kugira ngo rero umucamanza, umushinjacyaha, umwunganizi, n'umugenzacyaha, bamenye ko umuturage ari we dukorera bisaba kubyigishwa.'
Yaragaje ko porogaramu yavuguruwe igamije guhuza icyerekezo cy'ubutabera n'inshingano abakora muri izo nzego bafite zo kubutanga mu buryo bunoze, bwihuse kandi busubiza ibibazo by'abaturage.
Ubuyobozi bwa ILPD bwasobanuye ko mu masomo azigishwa, amwe muri yo nk'iryo kwigisha uburyo Abanyafurika bakemuraga ibibazo by'ubutabera rizwi nka 'African Legal system', ryakoreshwaga mbere y'umwaduko w'Abakoloni mu 1924, kuri ubu abanyeshuri bose bagitangira bazajya bariheraho kugira ngo babashe kuvana abaturage mu irage ritari iryabo ndetse bashobore gukemura ibibazo byo mu miryango.
Ati 'Kugeza uyu munsi twakoreshaga amategeko mu by'ukuri twavuga ko akomoka mu Bubiligi no mu Bufaransa, adaturuka aho ngaho, n'amahame aturuka mu Bwongereza, noneho wayahuza n'ibyo abaturage bacu bakeneye ugasanga ntibihura, yewe n'umunyamategeko wakagombye kubafasha ukabona nawe ntazi aho yabihera, ukabona rwose nta cyerekezo afite. Ni yo mpamvu dushaka ko umunyamategeko wacu amenya ko na mbere y'umwaduko w'Abakoloni hahozeho inkiko kandi zakemuraga ibibazo by'abaturage ibyo rero kugira ngo babimenye ni ukuzabibigisha.'
Dr. Aimé Muyoboke yavuze ko mbere abanyeshuri bigaga amasomo (modules) umunani, hakiyongeraho module ya cyenda y'imenyerezamwuga. Kuri ubu, bazajya biga modules 11, hakiyongeraho module ya 12 y'imenyerezamwuga. Ibi bivuze ko abanyeshuri biga ku manywa (Full Time), mbere bigaga mu gihe kingana n'amezi atandatu cyangwa arindwi, ubu bazajya biga amezi 12. Ku banyeshuri biga mu mpera z'icyumweru (Weekend), mbere bigaga mu gihe kingana n'amezi 15, ariko ubu bazajya biga imyaka ibiri. Naho abigaga nimugoroba (Evening), mbere bigaga amezi 12, ubu bazajya biga amezi 15. Yagaragaje kandi ko, bitewe n'iyongerwa ry'amasomo, umubare w'abarimu na wo uziyongera.
ILPD yakoze ibishoboka byose kugira ngo ikiguzi cy'iyi gahunda kitazamuka cyane, nyamara urebye uburemere n'ubwiza bw'amasomo atangwa, ikiguzi cyagakwiye kuba kiri hejuru kurushaho. Byongeye kandi, iyo ugereranyije amafaranga yishyurwa mu yandi mashuri atanga gahunda nk'iyi, usanga ILPD ikiri mu mashuri afite ikiguzi kiri hasi kurusha andi.


Leave a Reply