Hari abamaze icyumweru mu nzira bajya i Kibeho; Assomption i Kigali n'i Nyaruguru – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Kanama 2026 ubwo Kiliziya Gatolika yizihizaga Umunsi Mukuru wa Assomption ushushanya Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.

Mu Rwanda hari abahitamo kujya kuwizihiriza i Kibeho ku Butaka Butagatifu habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya mu 1981, ariko abandi bawizihiriza aho basanzwe basengera.

Mu Mujyi wa Kigali, abakirisitu Gatolika bari benshi kuko saa moya za mu gitondo muri Paruwasi Regina Pacis i Remera misa ya mbere yari itangiye.

Ni mu gihe ahandi nko muri Paruwasi Saint Michel iri mu Mujyi Rwagati na yo yakubise iruzura no hanze haruzura bitewe n'uko uyu munsi mukuru wanahuriranye no kwizihiza Yubile y'imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe.

Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda wasomeye misa muri Saint Michel, yabwiye abakirisitu ko Assomption ibibutsa ko nibigana imigirire ya Bikira Mariya na bo bazajya mu Ijuru.

Yagarutse kandi ku ishingiro ryo kwizihiza uyu munsi, agaragaza ko ari kimwe mu bitangaza kandi byemejwe na Kiliziya.

Ni mu gihe hari bamwe bajya bajya impaka ku kuba Bikira Mariya yaba yarajyanywe mu Ijuru koko cyangwa hari ukundi byagenze nk'umuntu wari usanzwe amaze nk'abandi nubwo yari amaze kubyara umwana w'Imana.

Cardinal Kambanda ati 'Kuba Bikira Mariya yarabaye umubyeyi w'Imana afite icyubahiro gikomeye ku buryo atari gushungukira mu mva kandi umubiri we uzira icyaha. Ni uko kuva cyera abakirisitu bemeraga ko yagiye mu Ijuru n'umubiri we na roho ye. Papa Pie XII na we yabishyizeho nk'ihame ry'ukwemera kwa Kiliziya kutabigwaho impaka kuko ari ukuri kw'ibitangaza by'Imana birenze ubwenge n'imyumvire ya muntu.'

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya gatandatu n'abakirisitu Gatolika bamwe na bamwe ariko mu 1950 wemezwa nk'ihame ku bayoboke bayo bose.
Kambanda kandi, yagaragaje ko bashimira ko Assomption y'uyu mwaka isanze Cathedrale Saint Michel yashinzwe mu 1976, ubwo muri Kigali hari Paruwasi 17, none ubu zikaba ari 44.

Ishingwa kandi mu Rwanda hose hari abapadiri 22, ariko muri Arikidiyosezi ya Kigali honyine hari 168, mu gihe abakirisitu bari ibihumbi 235 muri Kigali gusa, none ubu bari mu bihumbi 830.

Padiri Nshimirimana Janvier wo muri Paruwasi Regina Pacis wahasomye Misa yavuze ko uyu munsi wa Assomption hari umukoro usigira umuryango wo kwita ku burere

Assomption si Umunsi w'ibirori gusa

Padiri Nshimirimana Janvier wo muri Paruwasi Regina Pacis wahasomye misa yavuze ko uyu munsi wa Assomption hari umukoro usigira umuryango.

Ati 'Bikira Mariya na we yabaye mu muryango nk'uko natwe tuwubamo bisanzwe. Ubutumwa rero buhabwa abakiristu ni ukwita ku burere bw'abana nk'uko Bikira Mariya na Yozefu bitaga kuri Yezu bakamuha ibikenewe byose. Ikindi bigomba kwigisha ni kureka ubwigenge burenze ubukenewe abantu benshi bihaye kugira ngo babashe gusohoza ubutumwa bwabo ku Isi.'

Abakirisitu b'i Kigali babwiye IGIHE ko uyu munsi ubigisha kwigana imigirire ya Bikira Mariya, bikabafasha kwitoza mu nzira igana Ijuru kuko bizera ko na we ari cyo cyamugejejeyo.

Nizeyimana Edouard yagize ati 'Uyu munsi utwibutsa ko Bikira Mariya ari umubyeyi w'Imana n'uwacu kandi turi mu rugendo rugana ku Mana. Tumwigiraho guca bugufi kandi iyo twizihije uyu munsi turonka inema zituma turushaho gusenga mu mibereho yacu ya buri munsi.'

Kanzirisa Caritas we yagaragaje ko kwizihiza Assomption, bimufasha mu mibereho myiza mu muryango.

Ati 'Bituma iyo tugeze mu rugo abana tubatoza inzira nziza yo kwigana imigirire ya Bikira Mariya kuko ari we imyizerere yacu ishingiyeho. Nko guca bugufi kwe bituma tubereka ko ari kimwe mu bintu byiza bikomoka ku kuba umukiristu kandi bikaba inkomoko yo kwiyubaha kose kubaho.'

I Kibeho bagiye bizeye ibisubizo

Abakirisitu bateraniye i Kibeho barenga 80.000 mu Karere ka Nyaruguru kwizihiriza Assomption, baturutse mu Rwanda no hanze yarwo bagiye kwizihiza umunsi mukuru wa Assomption bizeye gusubizwa ibibazo bavuga ko bafite.

Akankwasa Annet waturutse i Mbarara muri Uganda yavuze ko yaraye i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya, avuga ko afite ikibazo cy'amaso cyane iyo bigeze ku mugoroba atabona, ariko byose yaje kubitura umubyeyi Bikira Mariya.

Ati 'Ubwo ndi hano i Kibeho ku butaka butagatifu hamwe no kwizera mfite icyizere ko nzasubira iwacu amaso narayakize.'

Nsengiyumva Samuel waturutse i Kigali yavuze ko yahisemo gukora urugendo icyumweru ajya i Kibeho, yaba ari mu nzira akananyuzamo akavuga ishapule, yavuze ko yaje gusengera umuryango we kugira ngo Imana ikomeze iwurinde.

Ni mu gihe Nikomeze Judith yavuye mu Karere ka Gisagara agenda n'amaguru. Yavuze ko afite ubukwe mu Ugushyingo 2026, bityo yaje gusaba umubyeyi Bikira Mariya ngo azamufashe buzagende neza.

Kuri Sainte Famille hari abakirisitu Gatolika b’ingeri zose

N’abafite ubumuga bari baje kwizihiza Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya

Kuri Regina Pacis i Remera hari abakaraza

Kuri Paruwasi Saint Michael hari hakubise huzuye

Chorale de Kigali yasusurukije abitabiye misaa ya Asssomption muri Saint Michael

Abihayimana mu Kiliziya ya Saint Michael biitabiriye Assomption ku bwinshi

Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda yashimangiye ko ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya ari kimwe mu bitangaza bya Kiliziya byemejwe

Ab’ingeri zinyuranye bitabiriye Assomption

Abararimbyi bari babukereye baririmba indirimbo zijyanye na Bikira Mariya

Abakiristu Gatolika bishimiye kwizihiza Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya

Ababyeyi bagiye bazana n’abana

Ababikira bitabiriye Assomption mu bwinshi

Abagiye i Kibeho batuye Bikira Mariya ibibazo byabo

Hari abavuye i Gisagara n’amaguru bagiye i Kibeho

I Kibeho haturiwe igitambo cya Misa cyarimo abantu barenga ibihumbi 80

Abanyamahanga bari i Kibeho bafataga ifoto y’urwibutso


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abamaze-icyumweru-mu-nzira-bajya-i-kibeho-assomption-i-kigali-n-i

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *