Bigomba kwirengerwa n'uwakoze kiriya kintu kitujuje ubuziranenge- Dr Murangira – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byatangajwe ku wa 13 Kanama 2026, ubwo kuri RIB herekanwaga abakozi ba Leta 18 bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bafite mu nyungu bwite no kuba ibyitso ku cyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Ni abakozi bagizwe n'abakora mu Kigo cy'Igihugu gistura Ubuziranenge (RSB), abandi 10 bo muri Rwanda FDA, ndetse n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari n'imirenge.

Dr. Murangira yashimangiye ko nta kabuza ba nyir'inganda zatunganyaga ibi binyobwa ari bo bazishyura ibihombo biri gutera abacuruzi batandukanye.

Ati 'Ni icyemezo kizafatwa n'urukiko nihagira abagaragaza ko bafite ibyo baregera nk'indishyi. Ariko byose icyumvikana ni uko bigomba kwirengerwa n'uwakoze kiriya kintu kitujuje ubuziranenge.'

Yaboneyeho gusaba abantu cyangwa ibigo bishobora kuba byarahombejwe n'igikorwa cyo gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu Rwanda ko bagomba kwitegura kugana inkiko zikabarenganura.

Ku bacuruzi bahombejwe n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byo mu mahanga byahagaritswe cyane cyane mu bihugu bituranyi, Dr. Murangira yavuze ko bashobora kwiyambaza abanyamategeko bakabafasha kumenya igikwiye.

Ibi kandi ni ko bizakorwa ku bantu bafite ababo bishwe n'ingaruka z'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe bazaba bagannye inkiko.

Ati 'Na bo nibaregera indishyi rwose urukiko ni rwo ruzabigena. Ntabwo ari Polisi cyangwa urundi rwego, ariko ni uko izo nzira zose ziba zarateganyijwe ku neza ya rubanda mu gihe bagannye ubutabera.'

Gufata abagize uruhare mu ikorwa ry'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Polisi na RIB bigaragaza ko ari ibikorwa bizakomeza, kugira ngo buri wese azabibazwe, haba mu nzego za Leta, mu bakoraga ibyo binyobwa cyangwa ababikwirakwizaga.

RIB igaragaza ko kuva ku itariki 20 Nyakanga 2026, hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutunganya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, muri bo 97 bakaba baramaze gukorerwa dosiye zifashyikirizwa Ubugenzacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abakoze inzoga zitujuje ubuziranenge ari bo bazaryozwa ingaruka zazo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigomba-kwirengerwa-n-uwakoze-kiriya-kintu-kitujuje-ubuziranenge-dr-murangira

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *