Turashaka abakinnyi beza, bafite ubushobozi bwo kubaka ejo heza- Minisitiri Mukazayire – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi babibwiye Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, ubwo yifatanyaga n'abana bo kuri imwe mu masite yakoreweho umwiherero ya GSO Butare, mu Karere ka Huye, mu isozwa ry'umwiherero wabo ku wa 09 Kanama 2026.

Aba banyeshuri bari mu byiciro bibiri, kimwe cy'abatarenge imyaka 15 ndetse n'abatarengeje imyaka 17.

Abatojwe ni abakina mu mikino 12, irimo umupira w'amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, abanyonga igare, tennis de table n'indi, hakabamo n'abatojwe gusifura ndetse n'abatojwe ubutabazi bw'ibanze ku bagirira ibibazo mu bibuga.

Kundwa Ntirenganya Happy, wavuze mu izina ry'abandi yagize ati 'Abatoza baduhaye badufashije gutyaza impano zacu, ndetse twahawe n'ibikoresho bya siporo dushima. Turashima ko twahawe n'impamba ku ndangagaciro ziranga Abanyarwanda, zizajya ziduherekeza n'igihe twasohokeye igihugu tukagihagararira neza.'

Kundwa, yakomeje asaba asaba ko ibyo bamaze kungukira mu mwiherero byajyanishwa no kwegerezwa ibikorwaremezo bigezweho, kugira ngo barusheho kujyanisha ubumenyi bwabo n'aho Isi igeze, bahabwa ibibuga bifite amatara atanga urumuri nijoro ngo bajye babasha gukina bihagije, guhabwa ibibuga birimo tapis byaba ibya football, volleyball n'indi mikino yabikenera, kuko gukinira kuri sima n'igitaka bibashyira mu kaga.

Kamasa Peter wavuze mu izina ry'abatoza basaga 100 babanye n'abana mu mwiherero, nawe yasabye ko uyu mwihero wakongererwa igihe, ukava ku byumweru bibiri ukajya ku kwezi, kugira ngo abana babone n'umwanya wo kwisuzuma bakina amarushanwa hagati yabo.

Yanasabye ko hajya hanabaho imikino mpuzamahanga ya gicuti ku bana batozwa, kugira ngo babashe kumenya uko n'ahandi bakina, ibyo abona ko bizafasha mu iterambere ry'imikino yose.

Yongeyeho ko bifuza ko hajyaho 'leagues' z'abana, kuva mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye kugira ngo bibahe umwanya wo gukina imikino myinshi, kuko ubushakashatsi bugaraza ko kugira ngo umwana azamuke neza aba agomba kugina imikino hagati ya 40 na 50 ku mwaka.

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yabwiye abana ko bakwiye kwigirira icyizere kandi bakirinda n'ibyabasubiza inyuma byose, byakoma mu nkokora inzozi zabo bikanahombya ibyo igihugu gikomeje kubashoramo byose.

Ati 'Buri wese niyiyumvemo ko ari uw'agaciro, bimuhe gukorana umutima we wose, mukore cyane haba mu masomo, kandi muzamure impano zanyu zibagirire akamaro, imiryango yanyu n'igihugu. Mugire ibyo mwigomwa, turashaka abakinnyi beza, bafite ubushobozi bwo kubaka ejo heza n'u Rwanda twifuza.'

'Iyo tuvuze ngo twirinde ibiyobyabwenge n'indi myitwarire ishobora gutuma ubuzima bwanyu bwononekara, mujye wibuka ko ari uko muri ab'agaciro, tutifuza ko inzozi zanyu zigira ikizihagarika.'

Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe imishinga, Dr. Niyonsenga Clairon, yavuze ko gahunda yo gukwirakwiza ibikorwaremezo by'imikino binyuze mu mishinga irimo uwa 'FIFA Arena' watangiranye n'uturere icumi wubaka ibibuga by'umupira bunashyirwamo ubwatsi buhangano, kugira ngo abana babashe gukina igihe cyose, aho bitandatu muri byarangiye, ibindi bine bikaba bicyubakwa.

Hari kandi n'umushinga wa Isonga ya kabiri, ahari gahunda yo gukomeza kubaka ibibuga bigezweho by'imikino y'intoki bishashemo 'tapis', bagacika kuri sima, ndetse hakagira n'ahubakwa gymnase zitwikiriye.

Iyi gahunda y'umwiherero w'abana yari yahuje abasaga 5000 mu turere 30 mu mwaka ushize, ubu wari wahuje abasaga 2000 ku rwego rw'Intara, ukazakomereza ku rwego rw'Igihugu nyuma yo gutoranyamo abatyaye kurusha abandi, ubundi bikajya bihora bikorwa uko imyaka isimburana.

Umukino wo koga na wo uri mu yitaweho

Umukino wa basketball nawo urakinwa

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice (uri ibumoso imbere), yari yitabiriye isozwa ry’uyu mwiherero kuri site ya Huye

N’imikino y’abafite ubumuga ntiyibagiranye, bayihuguweho

N’abanyonga igare bitabwaho

Minisiteri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yasabye abana basoje umwiherero, kudapfubya inzozi zabo, bagakomeza guharanira agaciro

Hari n’abatojwe ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze ku bibuga

Gahunda yo kuzamura impano z’abana biri mu mihigo ya MINISPORTS

Abana bahize abandi mu mikino itandukanye bahembwe ibikoresho bizabafasha kurushaho kwitwara neza

Abakinnyi bo mu mashuri bakomeje kubakirwa ubushobozi binyuze mu mwiherero ngarukamwaka

Abakinnyi bifuza ibibuga byiza bibafasha gukina mu mvura no mu zuba nta mbogamizi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turashaka-abakinnyi-beza-bafite-ubushobozi-bwo-kubaka-ejo-heza-minisitiri

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *