Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa 10 Kanama 2026, Ntirenganya yagaragaje ko hari aho amazi yanduye, rimwe na rimwe arimo imyanda iva mu bwiherero, arekurwa nijoro mu gihe abayarekura bibwira ko nta muntu uri bubabone.
Yavuze ko nubwo mu gitondo ayo mazi aba yamaze gutemba, ingaruka zayo zirimo umunuko n'umwuka wanduye zo zisigara, ibintu abaturage bo mu bice bitandukanye bya Kigali bakomeje kugaragaza nk'ikibazo kibabangamiye.
Ntirenganya yavuze ko amazi mabi adatunganyijwe iyo yoherejwe muri za ruhurura, yanduza ibidukikije n'amazi akoreshwa n'abantu, ndetse akaba ashobora gutera indwara zituruka ku mwanda kuko agera no mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali.
Yibukije ko hari byinshi byashowe mu gusubiranya ibishanga bya Kigali, ashimangira ko bikwiye kubungabungwa aho guhindurwa ahajugunywa imyanda.
Ati 'Buri nyir'inyubako na buri muyobozi wayo, bafite inshingano zo gutunganya amazi yanduye ayiturukamo. Kandi uko inyubako ikoreshwa n'abantu benshi, ni ko n'izo nshingano zirushaho kuba nyinshi.'
Yaburiye ko kohereza amazi yanduye adatunganyijwe muri za ruhurura no mu bishanga binyuranyije n'amabwiriza, kandi ko abazabifatirwamo bazahanwa hakurikijwe amategeko.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali yavuze ko ariko gukumira iki kibazo bidakwiye gushingira gusa ku gutinya ibihano, ahubwo ko abantu bakwiye kumva ko kubahiriza amabwiriza y'isuku no kubungabunga ibidukikije ari inyungu rusange.
Yagaragaje ko umuntu urekuye amazi mabi nka saa munani z'ijoro atabangamira urugo rwe gusa, kuko umunuko ushobora kugera mu ngo z'abandi, ukababuza gusinzira, ukabashyira mu kaga ko kwandura indwara zituruka ku mwanda ndetse ukanduza ibishanga.
Ntirenganya yasabye abatuye n'abakorera muri Kigali gukora igikwiye n'iyo baba bibwira ko nta muntu ubareba, ashimangira ko kurinda isuku n'ibidukikije by'Umujyi ari inshingano ya buri wese.

Leave a Reply