Ahagana ku i saa sita zibura iminota 12 zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2026, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB ndetse na Polisi, berekanye abantu 16 barimo nyiri Uruganda Ingufu Gin Ltd. Bakekwaho ibyaha bitandukanye bishamikiye ku nzoga n'ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge bakoreraga mu Nganda zabo. Kuberekana, byabereye ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura.
Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB yabwiye itangazamakuru ko ibikorwa byo gufata aba bantu byatangiye ku wa 20 Nyakanga 2026, aho abamaze gufatwa mu Gihugu ari abantu 80 ariko aberekanywe bakaba ari aba 16, barimo ba nyiri Inganda, Abakozi bazikoramo n'abandi bafite aho bahuriye n'ibyo bakekwaho.

Avuga ko abagaragajwe bafatiwe mu byaha bitandukanye nyuma yuko hafashwe icyemezo cyo gufunga zimwe mu nganda zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje Ubuziranenge.
Dr Murangira B.Thierry, avuga ko ibikorwa(Operasiyo) byo gufata abakekwa bizakomeza kuko ngo nta kintu na kimwe cyaguranwa Ubuzima, nta kintu na kimwe cyasimbura Ubuzima bw'abantu.
Ahamya ko ibirimo gukorwa byose bikorwa ku bw'ineza ya rubanda kugira ngo Ubuzima bw'abantu, Ubuzima bw'Abanyarwanda bukomeze kubungabungwa, hatagize umuntu wese wihisha mu cyuho icyo aricyo cyose cyaboneka kugira ngo agwize amafaranga ariko yangiza Ubuzima bw'abantu.
Avuga ko abafashwe bari mu byiciro bitanu ari byo; Abakozi bakora muri Leta barimo abashinzwe Ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa mu bigo bya Leta bitandukanye, hakaba igice cya Kabiri cya ba nyiri Inganda, hakaba igice cya Gatatu cy'Abakora mu nganda zafunzwe, hakaba Abayobozi b'Inzego z'Ibanze hakaza igice cya Gatanu ari nacyo cya nyuma cy'abakora mu buryo butazwi, abo bita abakora Kinyeshyamba.
Muri izi nganda zafunzwe, harimo n'Igice kimwe cy'Uruganda rwa Sina Gerard ariko ku gice cyakoraga Ibinyobwa bisembuye. Byumvikane neza ko hatafunzwe ibikorwa byose bya Sina Gerard, ahubwo hafunzwe gusa uruganda rwe rwakoraga ibinyobwa bisembuye.
Dr Murangira B. Thierry avuga ko aba bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bine aribyo; Guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa Gushegesha Ubuzima, Guhimba cyangwa Gukoresha Inyandiko mpimbano, Icyaha cyo Kunyereza Umutungo hamwe n'Icyaha cyo Kwigomeka ku buyobozi.
Abafashwe bose uko berekanwe, bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye za RIB zirimo; Kicukiro, Ndera, Remera ndetse na Nyamirambo, aho Dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo mu gihe cyagenwe n'itegeko bashyikirizwe Ubushinjacyaha.
Dr Murangira B. Thierry, avuga ko zimwe mu mpamvu zashingiweho hafungwa izi nganda ndetse na bamwe muri ba Nyirazo, Abazikoramo n'abandi bagatabwa muri yombi ari; Ukudakoresha ibipimo bizwi bipima Ethanol ishyirwa mu binyobwa bakora, Gukora nta Ruhushya ruzwi rwatanzwe n'Ikigo kibifitiye Ububasha, aho wasangaga hari abakorera ku zataye igihe, abandi bagakora nta na mba. Hari Ugukora nta cyangombwa cyerekana ko ibyo ukora cyangwa se Ibicuruzwa byawe biri ku rwego( Standard) rwujuje Ubuziranenge bwemewe n'itegeko.
Hari ahagaragaye Umwanda nyamara ibyo bahakorera babiha abantu, Hari kudakurikiza Amabwirizwa yagenwe, Hari ugukorera ahantu hatabugenewe( ugasanga umuntu yagaragaje aho azakorera ndetse hagasurwa ariko nyuma ugasanga hari ahandi akorera hatazwi). Hari ugukorera mu bwihisho hagamijwe kugabanya ikigero cy'ubwiza( Quality) kugira ngo wunguke memshi, nta kwita ku buzima bw'Abaturage.
Hari ugukora nta bikoresho byujuje ibyangombwa, Gukoresha abantu ibyo batigiye, Hari ugukoresha ibyangombwa bihimbano, Hari Ukubangamira Ubugenzuzi, Gushyira ibinyobwa mu macupa yakoreshejwe, ugasanga n'isuku yayo itanoze, Kwirengagiza Amabwiriza y'Ibidukikije, Ikoreshwa nabi rya Ethanol, Kudakoresha ibipimo bizwi byemewe n'Ibindi.
Dr Murangira B. Thierry, avuga ku byaha n'Ibihano byabyo kuri aba bafashwe, yavuze ko iyo bavuze ngo icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha Umubiri, gihanwa n'Ingingo y'115 y'Itegeko riteganya ibyaha n'Ibihano muri rusange, iyo abihamijwe n'Urukiko Igihano ahabwa ni igifungo cy'Imyaka 2 kugera ku myaka 3 n'Ihazabu y'Amafaranga ibihumbi Magana Atatu kugera ku bihumbi Magana atanu, ariko iyo icyo kintu yamuhaye cyamuteye Indwara idakira cyangwa kikaba cyatuma atakaza rumwe mu rugingo rwo ku mubiri we, rugatakaza ubushobozi bwo gukora, Igifungo kijya hagati y'Imyaka 20 na 25 n'Ihazabu iri hagati y'Amafaranga Ibihumbi Magana Atanu na Miliyoni imwe.
Guhimba cyangwa Gukoresha Inyandiko mpimbano, Igihano kiri hagati y'Imyaka 5 n'Imyaka 7, Gihanwa n'Ingingo ya 276 y'Itegeko riteganya ibyaha n'Ibihano muri rusange, n'Ihazabu y'Amafaranga hagati ya Miliyoni 3 n'eshanu.
Hari Ukwigomeka ku buyobozi, aho wasangaga bamwe barafungiwe bakongera bagasubira inyuma bagafungura. Ni icyaha gihanwa n'Ingingo ya 230 y'Itegeko riteganya ibyaha n'Ibihano muri rusange, aho igihano ari igifungo cy'Amezi 6 kugera ku mwaka umwe. Hagaragaye kandi n'ibyaha byo kunyereza Imisoro, aho iki cyaha ugihamijwe n'Urukiko uhanishwa Igifungo cy'Imyaka 2 kugera kuri 5.
Dr Murangira B. Thierry, Avuga ko uretse ibi byo muri izi nganda zatahuwe zikaba zarafunzwe ndetse bamwe mu bakekwaho ibi bikorwa bakaba barafashwe, avuga ko hari n'ibindi byagaragaye aho wasangaga hari Abafata Ikigage, Ubushera ndetse n'Urwagwa bagashyiramo Itabi, Ethanol, Amatafari, bagashyiramo Pakimaya(imisemburo ikoreshwa mu mandazi) kugira ngo bishye byihuse. Abo nabo, Dr Murangira B. Thierry avuga ko hari bamwe batawe muri yombi.
Yaba Ubuyobozi bwa Polisi, yaba Ubuyobozi bw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB, bavuga ko ibikorwa byo guhiga abantu bakora ibitekewe birimo izi nzoga n'ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge bitazahagarara, ko ahubwo ibyiza ari uko abakibifite bakwigaragaza, bakabitanga. Abaturage kandi basabwe kuba ijisho rituma hakumirwa ndetse hagafatwa ibyo bitemewe ndetse n'ababikora hagamijwe kubungabunga Ubuzima bw'Umunyarwanda kuko ntawe ukwiye kungukirwaho n'abashaka ubukire batitaye ku buzima bw'abantu.
Théogène Munyaneza
The post RIB na Polisi, beretse Itangazamakuru abarimo nyiri Uruganda Ingufu Gin Ltd bakekwaho ibyaha bitandukanye first appeared on Intyoza.
The post RIB na Polisi, beretse Itangazamakuru abarimo nyiri Uruganda Ingufu Gin Ltd bakekwaho ibyaha bitandukanye appeared first on Intyoza.
Leave a Reply