Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba MC, Nario, yatangaje ko umunsi azabona umukunzi yise 'ufatika’ ari wo uzaba iherezo ku myitwarire bamwe bamushinja yo gukunda byo kurarikira abakobwa benshi.
Uyu mugabo uzwi mu gutegura no kuyobora ibirori bitandukanye byiganjemo ibibera mu tubari, yabanje gushyira umucyo ku byo kuba akunze kugaragara ari kumwe n’abakobwa cyangwa agira ibikorwa bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga bidakwiye guhita bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko aba abakunda mu buryo bw’urukundo.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Nario yavuze ko hari abamufata nabi kubera ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga, nyamara ngo hari byinshi badasobanukiwe.
Ati 'Nubwo naba nakoze 'Like’ ku ifoto y’umukobwa, ntabwo bivuze ko namukunze cyangwa ko nkunda abakobwa benshi.'
Nario yavuze ko ari gutekereza ku buryo yahindura iyo myitwarire, ndetse agaragaza ko hari ikintu kimwe kizagira uruhare runini mu gutuma ahagarika ibyo bamwe bamunenga.
Ati 'Ahanini biterwa n’uko umuntu aba akiri single. Umunsi nabonye umukunzi ufatika, nzahita mbireka.'
Uyu MC yavuze ko kugeza ubu kuba akunda kwegera abakobwa bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko afite umubano wihariye na buri wese agaragara bari kumwe, ahubwo ko ahanini bishingiye ku kuba nta muntu wihariye bafatanyije ubuzima.
Nario kandi yasabye abantu kudashingira ku byo babona ku mbuga nkoranyambaga ngo bamucire urubanza, avuga ko hari igihe ibintu bigaragara hanze bidahura n’ukuri k’umuntu.
Amagambo ya Nario aje mu gihe akunze kuvugwaho imyitwarire ijyanye n’ubuzima bwe bw’urukundo, aho bamwe bamushinja gukunda abakobwa benshi, ibintu we akomeza guhakana avuga ko umunsi azabona umukunzi nyawe ari bwo byinshi bizahinduka.
Source : http://isimbi.rw/mc-nario-yahishuye-ikizatuma-areka-gukunda-abakobwa-benshi.html
Leave a Reply