Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia ari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi gahunda yiswe African Academy for Women in Political Leadership, yatangijwe ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026 i Kigali. Yashyizweho ku bufatanye bw'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (African School of Governance – ASG), Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC) ndetse n'Umuryango w'Abagore b'Abayobozi muri Afurika (AWLN).

Iyi gahunda igamije guha abagore bafite ubushake bwo kuyobora ubumenyi ndetse n'abajyanama babafasha mu rugendo rwabo rwo kuyobora. Ibi bizakorwa binyuze mu masomo ateguye neza, ibiganiro byo kungurana ibitekerezo hagati y'abitabiriye ndetse no kubongerera ubushobozi mu miyoborere.

Mu ijambo rye, Sahle-Work Zewde yavuze ko iyi gahunda itagamije gusa gufasha abagore guhatanira imyanya y'ubuyobozi, ahubwo igamije kubategura nk'abayobozi bashobora kubaka inzego zikomeye no kuzana impinduka zifatika mu bihugu byabo.

Yagaragaje kandi ko ari ngombwa ko abagore bari mu buyobozi bagira umuco wo gushyigikirana no gufashanya, avuga ko iyi gahunda izagira uruhare mu kubaka urubuga ruhoraho rw'abagore bayobora kugira ngo bajye basangira ubunararibonye.

Itsinda rya mbere ry'iyi gahunda rigizwe n'abagore 40 batoranyijwe mu basabye barenga 1.300. Bazamara ibyumweru bine mu mahugurwa ahuza amasomo yo kuri internet n'igihe bazamara i Kigali biga imbonankubone.

Abitabiriye iyi gahunda bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bakaba baraturutse mu nzego za Leta, amashyaka ya politiki, inzego z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n'imiryango ya sosiyete sivile.

Sahle-Work Zewde ni umunyapolitiki n'umudipolomate wabaye Perezida wa Ethiopia kuva mu 2018 kugeza mu 2024. Ni we mugore wa mbere wayoboye Ethiopia ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, nyuma yo gutorwa n'Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu.

Mbere yo kuba Perezida, Sahle-Work yari afite uburambe bukomeye mu kazi ka dipolomasi, aho yabaye Ambasaderi wa Ethiopia mu bihugu bitandukanye ndetse anahagararira igihugu cye mu miryango mpuzamahanga. Yabaye kandi Umuyobozi w'Ibiro bya Loni i Nairobi (UNON).

Nyuma yo kuva ku mwanya wa Perezida, Sahle-Work yakomeje ibikorwa byo guteza imbere uruhare rw'abagore mu buyobozi, aho ari umwe mu bayobozi b'icyubahiro b'Umuryango w'Abagore b'Abayobozi muri Afurika.

Sahle-Work Zewde yitabiriye itangizwa rya gahunda igamije guteza imbere ubushobozi bw'abagore bafite ubushake bwo kuzaba abayobozi muri politiki ya Afurika


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sahle-work-zewde-wahoze-ari-perezida-wa-ethiopia-ari-mu-rwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *