Icyemezo cy'Umwami Mohammed VI gikubiye mu ibaruwa yashyizwe hanze n'Ikigo cy'itangazamakuru cya Maroc.
Muri iyo baruwa, Umwami yavuze ko guhindura izina ry'uwo muhanda ari 'ikimenyetso cyihariye cyo kugaragaza icyubahiro amufitiye.'
Uyu muhanda wahoze witwa Tiznit-Dakhla, ufite uburebure bwa kilometero 1.055, unyura muri Western Sahara, agace Maroc yita intara yayo yo mu majyepfo. Icyakora, hari igice cy'ako gace kigenzurwa n'umutwe wa Polisario Front usaba ubwigenge bw'abaturage bo mu bwoko bw'Aba-Sahrawi.
Mu 2020, ubwo Trump yari Perezida wa Amerika muri manda ya mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ubusabe bwa Maroc bwo kumenyekana nk'igihugu gifite ububasha kuri Western Sahara.
Mu ibaruwa ye, Umwami Mohammed VI yashimye icyo yise 'icyemezo cy'amateka' cya Trump cyo kwemera ubusugire bwa Maroc kuri Western Sahara, avuga ko icyo cyemezo kizahora cyibukwa n'Abanya-Maroc uko ibisekuru bizagenda bisimburana.
Yavuze ko nubwo umubano wa Maroc na Amerika usanzwe ushingiye ku bucuti n'ubwizerane, wagiye urushaho gukomera no kugira umusaruro mu gihe Trump yari Perezida wa Amerika.
Umuhanda witiriwe Trump uzwi nk'umuhanda w'ingenzi uhuza amajyaruguru n'amajyepfo ya Maroc. Unyura mu gace ka Western Sahara kamaze imyaka myinshi gateza impaka hagati ya Maroc n'abaharanira ubwigenge bwako.
Western Sahara ni agace kakolonijwe na Espagne, kakaba kamaze imyaka isaga 50 kari mu makimbirane. Umuryango w'Abibumbye ufata aka gace nk'akataragera ku bwigenge busesuye, ndetse umaze igihe ushaka umuti wa politiki w'aya makimbirane.
Umuryango w'Afurika (AU) wemera Western Sahara nk'igihugu kigomba kwigenga, mu gihe ibihugu bimwe byo mu Burayi birimo u Bwongereza na Espagne byashyigikiye igitekerezo cya Maroc cyo guha aka karere ubwigenge busesuye mu miyoborere ariko kagakomeza kuba muri Maroc.
Trump yari aherutse gutangaza kuri Truth Social ko Maroc yamwitiriye uwo muhanda, ashyiraho n'amashusho awerekana. Yavuze ko kuwubaka byatwaye hafi miliyari imwe y'amadolari, anagaragaza ko yifuza kuzawunyuramo mu gihe kizaza.

Leave a Reply